Nyamagabe:Croix-rouge Rwanda yatanze ibiribwa ku miryango 1000 yahuye n’ingaruka za Covid-19

 

Tariki 25 Nyakanga   mu Karere ka Nyamagabe  mu Murenge wa Gasaka , Croix Rouge y’u Rwanda yatangije igikorwa cyo gutanga  ibiribwa ku miryango 1000 yahuye n’ingaruka za Covid-19.

Iki gikorwa cyitabiriwe  n’Ubuyobozi bw’Akarere , Imirenge n’Utugari , Croix Rouge y’u Rwanda ikaba yarihagarariwe na Bwana Majyambere Silas,  uhagarariye urubyiruko muri Croix Rouge y’u Rwanda (CRR) na Bwana Mazimpaka Emmanuel ,ukuriye ishami ry’itumanaho no gutsura umubano muri Croix Rouge y’u Rwanda .

Perezidante wa Croix-rouge Rwanda mu Karere ka Nyamagabe na Nyaruguru yavuzeko mu bikorwa bitandukanye  bya Croix-rouge y’u Rwanda harimo gufasha imiryango itishoboye ibaha amatungo magufu cyangwa ubundi bufasha butuma biteza imbere,  ariko muri ibi bihe byo guhangana n’icyorezo cya coronavirus ikaba yaragiye itanga ibiryo mu rwego rwa Guma murugo.

Ati:Baturage ba Nyamagabe dukorane umurava dutera imbere.Ndashimira cyane croix-rouge y’u Rwanda yaduteye inkunga y’ibiribwa bitewe n’ibi bihe bya Covid-19. Ndagirango mbibitse ko iyi ari incuro ya 2 croix-rouge Rwanda izanye ibiryo hano.Ibi biryo mubijyane mu ngo mubifate neza , ntihagire uca ku ruhande ngo abigurishe.Kandi mukomeze gukurikiza ingamba za leta zose mwambara agapfukamunwa kuko croix-rouge yakabahaye.

Bwana Sebantu wari uhagarariye Gitifu w’Umurenge wa Gasaka yavuze ko ibikorwa croix-rouge y’ u Rwanda yakoze byivugira , bakaba bashima ubuyobozi bwiza gukomeje kubaba bugufi

Sebantu ati:”Durashima Croix-rouge Rwanda ko yibutse ku ncuro ya 2 abaturage ba Gasaka.Ibi biryo bahawe ni inkunga ikomeye kugirango ejo cyangwa ejobundi  bakomeze  gukumira  no guhangana n’icyorezo cya Covid-19. Iri funguro bahawe bagiye kurya neza babashe gukora indi mirimo bafite ingufu.

Majyambere Silas mu muhango wo gutanga  inkunga y’ibiryo

Mazimpaka Emmanuel ,wari uhagarariye Croix-rouge y’u Rwanda atanga ibiryo

 

Abaturage  baje gufata inkunga ya Croix-rouge y’ u Rwanda ( amafoto:Uwitonze Captone)

Majyambere Silas  uhagarariye urubyiruko muri muri croix-rouge y’u Rwanda yavuze ko aho rukomeye Croix-rouge y’u Rwanda itabara , akaba ari muri urwo rwego yazaniye abaturage ba Gasaka inkunga y’ibiryo itandukane.

Majyambere ati:”Ibi biryo muhawe si ibyo kujyana ku isoko nibyo gushyira mu gifu. Nubwo mubonye inkunga , ntimugomba kudamarara icyorezo kiracyahari si icya bazungu cyangwa ngo kiri kure, oya dukomeze gahunda za leta.Dukomeze tukirwanye twiyubakira Akarere kacu n’igihugu.”

Mazimpaka Emmanuel ,wari uhagarariye Croix-rouge y’u Rwanda muri icyo gikorwa yavuze ko kugirango iki gikorwa kibe ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bwagizemo uruhare rukomeye.

Mazimpaka ati:”Abayobozi batubwiye ngo mwihangane , hari igihe icyorezo kizarangira tugasubira mu bihe nka mbere. Meya yiyiziye ku biro bikuru bya Croix-rouge avugana n’ubuyobozi ko bwabagoboka bukabaha ibiryo  bitewe n’imiryango imwe ikiri muri gahunda ya Guma mu rugo. Ibi biribwa  bikaba bihawe imiryango 1000, bije byiyongera ku bindi byatanzwe ku miryango 453 muri kano Karere muri Mata 2020”.

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Gasaka bavuze  ko bishimiye ubufasha bahawe.Bakaba bashima leta na Croix-rouge y’u Rwanda ibaba bugufi, ku giti cyabo ngo igihembo  baha Croix-rouge ni gutanga amaraso agenewe indembe kwa muganga.

Croix-rouge Rwanda  ni umufasha wa Leta ikaba ikomeje kuzuza inshingano yayo nyamukuru yo kugoboka ababaye kurusha abandi Gutanga ibi biribwa  akaba ari igikorwa gikomeza mu tundi Turere mu bihe biri imbere.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *