Croix-rouge Rwanda ni umufasha wa Leta kugoboka ababaye
Croix-rouge Rwanda ni umufasha wa Leta ikaba ikomeje kuzuza inshingano yayo nyamukuru yo kugoboka ababaye, rimwe na rimwe ku bufatanye bwa MINALOC na MINEMA.Ikaba ikora ibikorwa bitandukanye by’umwihariko abakorerabushake bayo bakaba aribo bafata iya mbere kuba intangarugero muri ibyo bikorwa ( les superviseurs)ngo bigere ku bo bigenewe.
Mazimpaka Emmanuel ,ukuriye ishami ry’itumanaho no gutsura umubano muri Croix Rouge y’u Rwanda yabwiye ikinyamakuru Gasabo ko ibikorwa bya Croix-rouge y’u Rwanda bikorwa ku mihigo.Bimwe muri ibyo bikorwa ngo hari :Udusozi-ndatwa ( village modern), hano abaturage bakangurirwa gukora uturima tw’igikoni, bahinga imboga zo kurwanya imirire mibi.Gukora ubwiherero , udutanda banikaho amasahani, kandagira ukarabe no gucukura ibimoteri bijyamo imyanda.
Urugero ngo hari imishinga Croix-rouge y’u Rwanda ikorera mu nkambi nka Mahama icumbikiye impunzi z’Abarundi.Muri ino nkambi Croix-rouge y’u Rwanda yaguriye impunzi amasambu yo guhinga.Impunzi zakanguriwe kubaka uturima tw’igikoni, gukora pepiniyeri z’ibiti biterwa inyuma y’amatenti ngo umuyaga utazitwara.Bahawe amatungo magufi , bubakirwa ubwiherero .Amburance yo guhuza ababuranye n’ababo cyangwa abashaka gutahuka.Ibi kandi byakozwe no mu nkambi ya Nyabiheke mu karere ka Gatsibo.
Mazimpaka Emmanuel ati:’’Ibyo bikorwa byose bikorwa ku mihigo ni muri urwo rwego perezida wa Croix-rouge y’u Rwanda ku rwego rw’Umurenge asinyana imihigo na perezida wa Croix-rouge y’u Rwanda ku rwego rw’Akarere .Abo ku rwego rw’Akarere ba gasinyana na Perezida wa Croix-rouge y’u Rwanda ku rwego rw’igihugu.’’
Mu nshingano za Croix-rouge y’u Rwanda ihugura abakorerabushake mu byiciro (domaines) bitandukanye.Urugero itanga amahugurwa ku butabazi bw’ibanze kuva ku Mirenge kugera ku Karere no ku rwego rw’igihugu ( national team ). Niba umuntu agize impanuka , abakorerabushake babihuguriwe batabarana ingoga bakamuha ubutabazi bwihuse nyuma akajyanwa kwa muganga bitagoranye.
Mazimpaka Emmanuel ati:’’Muri croix-rouge y’u Rwanda hatangirwamo amahugurwa menshi.Urugero, hari abahugurwa mu kwirinda no kurwanya Ibiza (deaster teams) ku rwego mpuzamahanga ku buryo bitabazwa bakoherezwa mu bihugu byo ku yindi migabane nka Australia, Nigeria n’ibindi byahuye n’ Ibiza.Hari kandi abo twita Nation Deaster response Teams( NDRT), bo ku rwego rw’igihugu .Hari aho ku rwego rw’Uturere Branch Deaster Response Teams( BDRT) hakaza abo ku rwego rw’Imirenge ( Local Deaster Response Teams.Abo bose bahugurwa kwirinda Ibiza nabo bakajya guhugura abaturage.Hari abahuguwe kuri Ebola, Corona virus, Ibiza by’imvura n’ibindi…’’
Muri iki gihe isi ihanganye n’icyorezo cya Covid-19, inshingano za Croix-rouge y’u Rwanda yayo nyamukuru ni kugoboka bamwe mu baturage babaye kurusha abandi cyane cyane abakiri muri guhunda ya Guma mu rugo , bahabwa ibiribwa akaba ari igikorwa gikomeza mu tundi Turere mu bihe biri imbere.( Tuzakomeza kubagezaho ibikorwa bya Croix-rouge Rwanda ubutaha)