Rwabuze gica hagati ya UWISHEMA Benjamin n’ umuhesha w’inkiko w’umwuga Me SHYAKA Samuel

Nyuma y’aho haburijwemo cyamunara mu rubanza RCOM 00117/2019/TB/KRH, ku mutungo 5/05/05/01/3203, NSABIMANA Simon yatsinzemo  UWISHEMA Benjamin  wahoze ashinzwe inguzanyo mu Murenge wa Musaza , rurageretse hagati  ya UWISHEMA Benjamin n’ umuhesha w’inkiko w’umwuga   Me SHYAKA Samuel.

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Musaza babwiye ikinyamakuru Gasabo ngo umutindi umuvura amaso yakira akayagukanurira.Ikindi ngo igikoba kikururiye amakara.

Ngo  iyo  NSABIMANA Simon atagira umutima wa kimuntu nta kibazo  yari kuba afitanye na UWISHEMA Benjamin  .

Bamwe mu baturage n’abakozi b’umurenge UMURUNGA SACCO-Musaza batifuje ko amazina yabo atangazwa kubera impamvu z’umutekano wabo babwiye ikinyamakuru Gasabo ko , ngo UWISHEMA Benjamin  na NSABIMANA Simon bigeze kuba incuti ndetse bahana n’inka.

Umwe ati:”Ntujya wumva ko abo ,  umwami yahaye amata ari bo bamwimye amatwi! Uyu mugabo Benjamin Uwishema yahoze akora muri  UMURUNGA SACCO-Umurenge Musaza ashinzwe inguzanyo.Uyu mwanya yawukoresheje mu nyungu ze bigeraho ahagarikwa bitewe n’igihombo yabazwaga.Abonye bimukomeranye acikira iyo za Kirehe. UWISHEMA Benjamin  , nk’umuntu w’incuti amusangayo ati wo gukomeza kubundabunda reka nguhe amafaranga wishyure nuyabona izayampe.Niko twumva ngo byagenze ndetse ngo barandikiranywe.”

Undi ati :”Ngo Uwishema abuze ubwishyu nibwo hitabajwe inzego , birangira atsinzwe ndetse urukiko rufata umwanzuro ko umutungo we, ugomba gutezwa cyamunara ngo haboneke ubwishyu.Niko byagenze haza umuhesha w’inkiko w’umwuga   Me SHYAKA Samuel, aje kushyira mu bikorwa ibyemezo by’urukiko, abangamirwa na MWISENEZA Ananie,  umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kirehe n’abamuherekeje barimo uhagarariye DASSO mu murenge wa Kirehe, bamwe mu bakozi ba  RIB na  DPC n’abandi bapolisi .”

 Amakuru agera ku kinyamakuru Gasabo nuko ngo Me Shyaka amaze guhohoterwa yitabaje inzego zitandukanye zirimo izo mu Karere ka Kirehe  n’izindi zikorera i Kigali nka  MINALOC , MINEJUST , inzego za polisi na RIB.

Bamwe mu bari bitabiriye cyamunara  aho i Kirehe bavuga ko NSABIMANA Simon  gutsinda  Benjamin  bitazamworohera kuko bigaragara ko ashyigikiwe cyane  .Nyuma yo kuburizamo cyamunara yagiye yandika impapuro zo kuyiburizamo  cyamunara nkuko yabikoraga mbere.

Umwe mu baturage ati:”Twumva bavuga ngo Uwishema Benjamin, arakomeye cyane .Kandi koko birigaragaza ni gute umuntu yakekwaho kurigisa umutungo wa SACCO-Umurenge wa Musaza  aho kubihanirwa  agashyigikirwa .Ngirango byigaragaje  ubwo hakorwaga cyamunara ugasanga abagombaga gutuma ibintu bijya mu buryo , bafata iya mbere mu gutera akavuyo no kwerekana ko bakomeye bamushigikira, birababaje .Uyu Gitifu Ananie Mwiseneza nawe bavuga ko ibye atari byiza kuko ngo aho yagiye akora hose yagiye abangamira abaturage , ndetse bikavugwa ko yagiye yimurwa muri ubwo buryo.

MWISENEZA Ananie,  umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kirehe yabwiye ikinyamakuru Gasabo ko ibyo bamuvugaho bamubeshyera ngo yagaragaye muri cyamunara nk’umuyobozi aje guhagarika isenwa cy’inzu ya Uwishema Benjamin.

Amakuru atugeraho nuko inzego zibishinzwe zatangiye gukurikirana ikibazo kiri muri iyo cyamunara no kurenganura uwarenganye.

 

 

 7,570 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *