Ngororero:Croix-rouge y’u Rwanda yatanze inkunga y’ibiribwa ku baturage bahuye n’ibiza

Tariki  ya 31 Nyakanga  2020,  mu Karere ka Ngororero Croix-rouge y’u Rwanda yatangije  igikorwa cyo kugoboka imiryango yahuye n’ibiza byabaye mu Kwezi kwa  Gicurasi  igera ku miryango 2992 yo mu Turere twa Ngororero , Nyabihu , Rubavu na Gakenke

Buri muryango uhabwa ibiribwa birimo :Ibishyimbo , kawunga , umuceri , isukari n’amavuta yo guteka, amasabune yo gukaraba  mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19 ndetse n’udupfukamunwa 5 kuri buri muryango.

Habimana J.V,umukozi wa Croix-rouge mu karere ka Ngororero yabwiye ikinyamakuru Gasabo ko  nubwo  Croix-rouge y’ u Rwanda  yatanze inkunga y’ibiribwa mu Murenge wa Hindiro , ariho igikorwa cyatangiriye nyirizina, indi mirenge isigaye izahabwa ibiryo kuko byuzuye muri sitoki.

Abaturage bo mu Murenge wa Hindiro bategereje inkunga

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Hindiro, Tuyizere Anastase abwira abaturage gufata neza inkunga

Abakoranabushake ba Croix-rouge y’u Rwanda mu gikorwa cyo gutanga ibiryo

Mazimpaka Emmanuel mu gikorwa cyo gutanga ibiryo

Tuyizere Anastase , Gitifu w’Umurenge wa Hindiro atanga ibiryo ( Amafoto:Uwitonze Captone )

Habimana ati:”Hindiro ni umwe mu Mirenge 13 igize Akarere ka Ngororero wibasiwe  n’ibiza kimwe na  Kabaya, Muhanda, Kavumu na Kageyo. Muri iyi mirenge hangiritsemo ibikorwa remezo birimo imihanda, ibitaro,  amazu y’abaturage bakaba bacumbikiwe mu mashuri . Ubwo abaturage bahura n’ibiza Croix-rouge yari yabatabaye ibaha ibikoresho by’ibanze  by’isuku no mu gikoni .None ubu iri kubaha ibiryo mu rwego rwo guhangana no kwirinda icyorezo cya Corona virus.”

Tuyizere Anastase, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Hindiro,  yabwiye abaturage  ko atari ubwa mbere Croix-rouge y’u  Rwanda ibatera inkunga mu gihe bahuye n’ibiza .Ikaba ibazaniye ibiryo byo kbafasha  guhangana n’icyorezo cya covid-19.

Tuyizere Anastase  ati:”Mu kwezi kwa Mata na Gicurasi , abaturage ba Hindiro bibasiwe n’ibiza, ku buryo imiryango 160 yasenyewe amazu avaho burundu. Imiryango iri gufasha ubu na  Croix-rouge y’u Rwanda ni 109,  bahawe  inkunga ifatika cyane y’ibiribwa bizabafasha mu gihe bakora indi mirimo ibatunga  .”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Hindiro, Tuyizere Anastase yabwiye abaturage gufata neza inkunga babonye kandi bakomeze bakurikize amabwiriza ya leta , bakaraba intoki no kwambara agapfukamunwa.”

Mazimpaka Emmanuel , Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Itumanaho no Gutsura Umubano muri CRR akaba intumwa y’ubuyobozi bukuru  bwa Croix-rouge  muri icyo gikorwa yabwiye abaturage b’umurenge wa Hindiro gukomeza ingamba zo kwirinda no guhashya icyorezo cya COVID-19.

Mazimpaka Emmanuel ati:”Ubuyobozi bwantumye  ngo kugera kure siko gupfa , Croix-rouge y’u Rwanda yabazaniye ibiryo byo kubunganira  mu bundi bufasha mwari mufite mu kazi kanyu ka buri munsi .Mukomeze mwirinde , mwambare agapfukamunwa nkuko bikwiye kuko kukambara si umurimbo ahubwo ni ubwirinzi.”

Mazimpaka Emmanuel  yakanguriye abaturage ba Hindiro kwitabira umurimo , kwirinda ibiza batera imirwanya suri , guhinga bakoresha amaterasi , gutera ibiti bivangwa n’imyaka , gutera ibiti ku nkengero z’amazu , kuzirika ibisenge by’amazu , gushyira imireko ifata amazi ku mazu n’ibindi kugirango bahangane n’ibiza.

Ubuyobozi bwite bwa Leta n’abaturage barashimira cyane abayobozi ba Croix-rouge  y’u Rwanda ku mikorere myiza ibaranga bubahiriza inshingano zabo zo kuba hafi  abaturage mu bihe by’amahoro no mu bihe by’amage .

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *