Kirehe :Nyirarekeraho Louise yakubitiwe ku Murenge
Bamwe mu baturage b’Umurenge wa kirehe, Akarere ka Kirehe , Intara y’Iburengerazuba bavuga ko barembejwe n’inkoni za Mwiseneza Ananie , Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kirehe.
Muri iyi minsi ngo umudamu witwa Nyirarekeraho Louise ufite indangamuntu nimero 119870128120055, ubarizwa mu Akagari ka Gahama umudugudu wa Ntungamo umurenge wa Kirehe, yahuye n’uruva gusenya , ubwo we na bagenzi be bavaga, gusarura urutoki bakodesheje.
Mwiseneza Ananie gitifu w’Umurenge wa Kirehe na Louise wahohotewe ( Photo:net)
Umwe mu baturage ati:”Ibibera muri uyu Murenge wagirango si mu Rwanda.Uyu mudamu Nyirarekeraho Louise , yatwawe mu modoka na gitifu w’Umurenge Mwiseneza Ananie ku mamwa y’ihangu. Icyatubabaje nuko ngo ageze ku Murenge yahatiwe gutanga ibihumbi Magana abiri na miringo itanu ( 250.000 frws) by’amande yanze kuko yumvaga arenganijwe ngo gitifu amukubita umugeri muri nyababyeyi n’ urushyi muri nyiramivumbi.Ngo yahise yitura hasi biba ngombwa ko ajyanwa mu bitaro bya Kirehe .”
ibihumbi magana abiri na miringo itanu ( 250.000 frws), bavuga biva he?Umwe mu baturage bo mu Akagali ka Gahama utifuje ko amazina ye atangazwa avuga ko ari ubukode bwishyurwaga buri mwaka na koperative Nyirarekeraho Louise abereye umunyamuryango.Kuba yarayaciwe byumvikane ko amafaranga batanze uwo mwaka yari imfabusa ari kwishyura 2 mu mwaka umwe.
Ati:”Louise yahoze ari muri ba bagore bicuruza aza kubireka , ubwo leta yabahaga ubufasha bibumbira mu makoperative.We na bagenzi bashinze koperative biba ngomba ko bakodesha urutoki na mushiki wa Nkubiri( uyu ufunze ) iba iyo za Kigali.Igiteye urujijo nuko iyo abo badamu bacaga ibitoki umuzamu yasubiraga inyuma nawe agaca ibindi nk’igisambo.Ntibabyihanganiye bagejeje ikirego kwa Gitifu w’Akagali, ko hari umuntu ubiba basaba ko yakurikiranwa.Ejobundi hasigaye iminsi mike ngo bavemo nibwo baciye ibitoki .Nyuma umuzamu yoherezamo umushumba aca imyano arararika.Bigaragare ko byakozwe ku buryo bw’akagambane ngo bibe urwitwazo bavemo nabi.Ndetse bikavugwako na Gitifu w’Umurenge Mwiseneza hari icyo abiziho kuko mu gihe yazaga, aho byabereye yanze kumva ibyo mudugudu n’abaturage bamubwiye .Yewe ntiyaha agaciro n’kirego cyari kwa gitifu w’Akagali, cyatanzwe n’abo badamu bari muri koperative.Mbese ngo yivanga muri byose .Ngo arashaka kuba Mudugudu, gitifu w’Akagali n’uwu Murenge.”
Mudugudu Kabendegeri Jacson yabwiye ikinyamakuru Gasabo ko nta makuru ahagije ko Nyirarekeraho Louise kuba arembeye mu bitaro bya Kirehe yaba yakubiswe na Mwiseneza Ananie kuko atari ku Murenge .
Mudugudu ati:Kuba yaba yakubiswe na Gitifu Mwiseneza nta gihamya mfite kuko sinari mpari.Icyo nzicyo, nuko mu gihe twari turi gukemura amakimbirane abo baturage bafitanye akomoka muri urwo rutoki, Gitifu Mwiseneza yahise aza ntiyumva ibyo abaturage bamubwiye , kuko icyari kigamijwe nukubumvikanisha kandi byari bigeze ku gipimo cyiza.Cyane ko contract yabo bagaore yari isigaje igihe gito ngo bakavamo.”
Urwaje Louise ku bitaro bya kirehe yabwiye ikinyamakuru gasabo ko yumva LOUISE avuga ko mu gihe yahondagurwaga asabwa gutanga amafaranga hari na Social w’Umurenge .
Twahamagaye Gitifu Mwiseneza Ananie ntiyitaba , bishoboke kuba yari muri rwinshi kuko iyo twamuvugishaga kuri telefoni tuganira ku yandi makuru , yayaduhaga atajuyaje.
2,173 total views, 2 views today