Bimwe mu bikorwa bya Croix-rouge y’u Rwanda

Umuryango utabara imbabare  mu Rwanda  (Croix-rouge Rwanda) ugizwe na komite nyobozi,  secretariat general na za departments 5 zibarizwamo abakozi batandukanye n’abakorerabushake :Communication et diplomatie; Planning-Monitaring and Evaluation; OD (Organisation et Development; DAF na DAT (Direction d’Appui Technique).

Ibi bikorwa byose  bya  Coix- rouge y’u Rwanda bikorwa mu rwego rw’imihigo  kuva  ku rwego rw’igihugu , komite ya Croix-rouge y’u Rwanda ku rwego rw’Akarere ku Mirenge kugeza kuri komite ya croix-rouge y’u Rwanda ku  rwego rw’Akagali .

Croix-rouge y’u Rwanda ni umufasha wa leta ( auxilliaire du pouvoir publique), byose bikorwa ku bufatanye n’inzego za leta .

Mu rwego rujyanye no kugoboka abaturage mu rwego rw’iterambere , Croix-rouge y’u Rwanda ikangurira abaturage kwibumbira mu makoperative y’ubuhinzi, ubworozi, ubucuruzi n’imyuga itandukanye  ikabaha amafaranga bashora muri iyo  mishinga ibyara inyungu.Urugero mu Karere ka Rubavu hari koperative yahawe amafaranga yikorera secretariat public.

Mu Turere twa Rutsiro, Nyabihu, Ngororero, Karongi na Gakenke croix-rouge y’u Rwanda  yafashije abaturage kwigira :Kwiga udushinga dutandukanye , amavomero, amatungo magufi ( inguruben’ intama),  byose bikorwa mu kuzamura imibereho y’abaturage .

Mu karere ka Gatsibo na Kirehe ku baturage baturiye inkambi bafashijwe mu kugurirwa amatungo ( inka n’amatungo magufi);gukora  imyuga itandukanye harimo ubudozi, kubakirwa ubwiherero, uturima tw’igikoni, kugurirwa imirima ibyazwa umusaruro kubufatanye n’abaturage baturiye inkambi bibumbiye mu makoperative.

Dr. Bwito Paul Umuyobozi wa Croix Rouge mu Rwanda (Ubanza ibumoso), SG Karamaga Apollinaire  n’abandi bayobozi ubwo basuraga  ubwo basuraga bimwe mu bikorwa by’abaturage n’impunzi   mu nkambi ya Mahama ( Photo:net)

Hari uburyo bwa transfert Money,  bukorerwa bamwe mu baturage bahuye n’ibiza bagobokwa , bohererezwa amafaranga kuri telefoni zabo, mu buryo bwa mobile money.Ayo mafaranga baguramo ibikoresho byo mu mazu, amabati, amatungo n’ibindi…

Mu rwego rwo kugoboka  abaturage batishoboye, hakorwa urutonde rw’abaturage bahabwa amatungo magufi nyuma bakoroza abandi .Hano bafasha abababaye kurusha abandi.

Muri Croix-rouge y’u Rwanda hari serivisi ya “amburance” ikora ubutabazi bwihuse mu gihe habaye igikorwa runaka gihuza imbaga y’abantu nk’imikino , inama n’ibindi…Akaba ari muri urwo rwego Croix-rouge Rwanda yatanze amburance  ku bitaro bya Nyamata mu Karere ka Bugesera na Kibirizi mu Karere ka Gisagara .Izi amburance  zigoboka abaturage cyane kuko zivana abarwayi mu cyaro zibajyana ku bitaro.

Ibi byose kugirango bigerweho Croix-rouge y’u Rwanda  ibifashwamo  na leta y’ u Rwanda,  kwishakamo ubushobozi ikanashaka n’abandi bafatanyabikorwa .

 

 3,122 total views,  3 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *