ngamba zo kwirinda COVID-19 zakajijwe aho impunzi zambukiye zigana Burundi

Perezida w’u Burundi, Gen Maj Evaritse Ndayishimiye, yahaye ikaze impunzi z’Abarundi zaturutse mu Nkambi ya Mahama mu Rwanda zitahutse ku bushake mu gihugu cyazo, asaba n’abandi basigaye gutaha.

Mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 27 Kanama 2020 nibwo icyiciro cya mbere cy’impunzi 493 z’Abarundi zabaga mu Nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe, zahagurutse zerekeza ku Mupaka wa Nemba ugabanya u Rwanda n’u Burundi ngo zitahe mu gihugu cyazo.

Izo mpunzi ni zimwe mu zigera ku 1800 ziherutse kwandika zisaba gufashwa gusubira mu gihugu cyazo nyuma y’ifungwa ry’imipaka hirya no hino ku Isi hirindwa icyorezo cya Coronavirus.

Ubwo izo mpunzi zari ziri mu nzira zigana ku mupaka wa Nemba, Perezida Ndayishimiye yanditse kuri Twitter avuga ko bazifurije ikaze, aboneraho gusaba abasigaye gutahuka.

Yagize ati “Duhaye ikaze bene wacu batahutse bava mu buhungiro i Mahama. Ni akanyamuneza kenshi ku miryango yabo no ku Burundi. Ababishinzwe basabwe kubashyigikira mu buryo bwose bagasubizwa mu miryango yabo. Turashishikariza n’abandi bifuza gutahuka, u Burundi ni ubwacu twese. Ikaze iwacu heza!”

U Rwanda rwatangiye kwakira impunzi z’Abarundi nyuma y’amatora ya Perezida yabaye muri Gicurasi 2015 agakurikirwa n’imvururu. Kugeza ubu hari abagera ku bihumbi 72 mu gihe abamaze gutaha basaga ibihumbi bitandatu.

Hari hashize iminsi u Burundi bushinja u Rwanda kubuza izo mpunzi gutaha, icyakora u Rwanda rwakunze kubihakana ruvuga ko nta shingiro bifite.

Nyuma yo gushyikiriza u Burundi abaturage babwo bari barahungiye mu Rwanda, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabazi, Kayumba Olivier, yavuze ko nta mpunzi zigeze zifatwa bugwate, ahubwo ngo ibihe Isi irimo byo kwirinda Coronavirus nibyo byatumye ibikorwa byo gukomeza gutaha bisubikwa.

Yagize ati “Icyo Abarundi basabye nuko kubera imipaka yari ifunze baratakambye ngo tubafungurire. Nicyo twakoze tubashakira imodoka hamwe na HCR kugira ngo bashobore gutaha banapimwe kugira ngo twubahirize amabwiriza mpuzamahanga ku byerekeye Covid.”

“Ntabwo twigeze tubafata bugwate ushatse arataha […] Abarundi bari baradusabye ibyumweru bibiri kugira ngo bitegure, uyu munsi wageze niyo mpamvu aba mbere bagiye. Bari batubwiye ko nyuma y’iminsi itatu cyangwa ine bashobora kongera kwakira abandi, tuzagirana inama batubwire niba biteguye kwakira abandi.”

Kayumba yavuze ko impunzi yose izifuza gusubira mu gihugu cyayo izafashwa mu buryo bushoboka igataha, kandi “udashatse gutaha ni uburenganzira bwawe turakomeza tukaguha ubuhungiro mu Rwanda.”

Minisitiri w’Umutekano mu Burundi, Gervais Ndirakobuca, nyuma yo kwakira impunzi z’Abarundi ku mupaka wa Nemba, yavuze ko bishimiye kwakira bene wabo bemeye gutahuka nta gahato.

Yagize ati “Ni ibyishimo byinshi ko twakiriye bene wacu bari mu Rwanda. Bakaba baje ku bushake bwabo nta gahato bakaba bakiriwe ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi, Gasenyi Nemba. Leta y’u Burundi yiteguye kwakira abarundi bose bashaka gutahuka aho baherereye hose.”

Ndirakobuca yavuze ko igihugu cye gifite amahoro kandi gikeneye ko abaturage bacyo bari mu mahanga baza gufatanya n’abandi kugiteza imbere.

Ati “Igihugu cy’u Burundi kirimo amahoro kikaba kinakeneye ko abana bacyo bose bafatanya mu kugiteza imbere. Leta y’u Burundi irahamagarira abandi Barundi bose bahunze bakaba bifuza gutaha mu gihugu cyababyaye ko banyaruka kuko amarembo aruguruye.”

Abarundi basubiye iwabo ku bushake, bagaragaje ibyishimo byinshi byo gutaha nyuma y’imyaka itanu bahunze.

Uwitwa Ndezi Nastivine yagize ati “Maze kumva ko bafite gahunda yo gucyura impunzi, nahise mfata icyerecyezo cyo gutaha. Nabyishimiye gusubira mu gihugu cyanjye. Naje mu Rwanda 2017 mvuye mu Kirundo, ndi kumva umunezero ari wose, ibyishimo birandenze.”

Abifuza gutaha babanza gupimwa Coronavirus kandi mu gutaha bakajyanwa mu buryo butuma bubahiriza intera. Kwinjira mu Burundi nabwo babanzaga gupimwa umuriro.

Biteganyijwe ko izindi mpunzi ziyandikishije zigaragaza ko zishaka gutaha mu Burundi zizakomeza gufashwa gutahuka hubahirijwe amabwiriza.

 997 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *