Ntibizagutangaze Kiyovu Sport ije ku mwanya wa 5 muri championat
Iyi kipe yigeze kumanuka mu cyiciro cya kabiri ariko nyuma ikagaruka nyuma y’uko Isonga isezeye.Icyi gihe yari ifite ingorane zo kudahemba abakinnyi, nyuma ariko ngo yumvikanye nabo ibaha make andi ikababwia ko bayabona vuba.
Imaze gutangaza ko iguze umukinnyi Kimenyi Yves, bamwe mu bafana bahiye ubwoba bavuga ko yinyaye mu isunzu igiye kuryana. Bidaciye kabiri sibwo Kiyovu Sports itangaje ko yamaze gusinyisha abakinnyi babiri bakomoka i Burundi, myugariro Ngandu Omar wakiniye ikipeya APR Fc ukinira ikipe Intamba y’igihugu y’u Burundi.
Bigirimana Abeddy, nawe ukina mu kibuga hagati, aba asezeye muri Rukinzo FC,yiyizira mu Biryogo kwirira ku ifaranga rya Kaburimbo Mvuyekure Francois na Juvenal witanze agura bisi. Maze abafana bati dore ikipe ureke Gikundiro yageze mu matsinda.
Burya rero ibijya gushya birashyuha impaka zishingiye ku matora y’uzaba Umuyobozi wa Kiyovu Sports mu myaka itatu iri imbere,rirerekana ko nta bukana bwa Kivovu.Yewe hari n’abatangaza ko ishobora kuzaza mu makipe 5 ya nyuma bitewe n’imvururu zongeye kubyuka nyuma y’aho Komisiyo y’Amatora ishyizeho amabwiriza arimo irigonga rya Mvukiyehe Juvénal wifuzwa na bamwe mu bafana b’iyi kipe ko ari we waba Perezida.
Nk’uko bigaragara mu mabwiriza yashyizweho n’iyi Komisiyo y’Amatora yemejwe ku wa Mbere, mu ngingo yayo ya gatandatu havuga ko uwiyamamaza “agomba kuba nibura amaze amezi atandatu ari umunyamuryango” ndetse no “kuba adafite ikirarane cy’umusanzu atishyuye.”
Komisiyo y’amatora yatangaje ko gutanga kandidatire bizakorwa bitarenze ku wa 22 Nzeri, bigakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya e-mail mu gihe abujuje ibisabwa bazemezwa ku wa 23 Nzeri binyuze ku rubuga rwa WhatsApp rw’abanyamuryango.
Iyi ngingo yo kuba uwiyamamaza agomba kuba amaze amezi atandatu abaye umunyamuryango wa Kiyovu Sports, iragonga Mvukiyehe Juvénal ukuriye komisiyo yo kugura abakinnyi muri iyi kipe kuko yemejwe nk’umunyamuryango mushya mu nama y’Inteko Rusange yabaye ku wa 23 Kanama 2020.
Mvukiyehe watanze asaga miliyoni 26 Frw mu kugura abakinnyi muri iyi mpeshyi, yifuzwa na bamwe mu bafana Kiyovu Sports ku buyobozi bwayo nyuma yo kugaragaza ko ashaka kongera ubushobozi muri iyi kipe aheruka kugurira imodoka izajya itwara abakinnyi.
Amabwiriza yashyizweho n’iyi Komisiyo y’Amatora azaba ku wa 27 Nzeri mu cyumba cy’inama cy’Umujyi wa Kigali, ntavugwaho rumwe n’abakunzi ba Kiyovu Sports.
Kuba umutoza Karekezi Olivier atarasinya nubwo afite imbanzirizamasezerano y’imyaka ibiri, bishingiye ku kuba ataramenya ahazaza ha Mvukiyehe Juvénal wagize uruhare runini mu kumuzana muri Kiyovu Sports.
Mvuyekure François uyobora Kiyovu Sports kuri ubu, avuga ko yiteguye kongera kwiyamamaza mu gihe yagirirwa icyizere n’abanyamuryango mu gihe Visi Perezida wa mbere; Ntalindwa Théodore yavuze ko “Mu gihe hakirimo akajagari siniteguye kwiyamamaza.”