Croix-Rouge y’u Rwanda yatanze ibiganiro kuri radio Izuba na Salus mu kwirinda no gukumira icyorezo cya COVID-19
Dr. Bwito Paul, Perezida wa Croix–Rouge atanga ikiganiro kuri radio Salus
Abayobozi ba Croix-Rouge y’u Rwanda nk’umufasha wa Leta bakomeje kwegera abaturage babafasha mu bikorwa by’ubutabazi, bitandukanye nk’ abagizweho ingaruka za COVID-19 n’ibiza.
Ni muri urwo rwego tariki ya 17/9/2020 , Dr. Bwito Paul, Perezida wa Croix–Rouge ku rwego rw’igihugu yasuye bimwe mu bikorwa byakozwe na Croix-Rouge y’u Rwanda mu Karere ka Nyanza harimo n’imiyoboro 2 y’amazi yakozwe.Yasuye utuzu tw’amazi two muri centre ya Nyamiyaga, Nzovi na Migina. Yasanze muri rusange amariba akora neza abaturage bavoma amazi nta kibazo.
Dr. Bwito Paul, Perezida wa Croix–Rouge mu Karere ka Nyanza asura imiyoboro 2 y’amazi muri centre ya Nyamiyaga, Nzovi na Migina.
Nyuma y’icyo gikorwa yakomereje urusinduko rwe mu Karere ka Huye atanga ikiganiro kuri radio Salus yumvikana mu Turere dutandukanye tw’u Rwanda by’umwihariko mu Turere tw’Intara y’Amajyepfo atanga ubutumwa bigenewe abanyarwanda bose gukomeza kwirinda no gukumira icyorezo cya COVID-19.
Kuva 10 kugeza 11 Nzeli 2020, Mazimpaka Emmanuel ushinzwe ibikorwa by’itumanaho muri Croix Rouge y’u Rwanda yasuye Uturere twa Kayonza na Rwamagana agirana inama naba perezida ba croix-rouge muri utwo Turere ,abagize Imboni z’uturere na JAAFs.
Muri iyo nama ku murongo w’ibyigwa harimo: Gushyira mu bikorwa amasezerano y’ ibikorwa by’umwaka wa 2020-2021; Gukwirakwiza ibikorwa bya Croix-rouge y’ u Rwanda mu baturage n’ubufatanye n’indi miryango itegamiye kuri leta binyuze muri JAAF.
Mu nama hafashwe imyanzuro itandukanye ijyanye n’ ubufatanye bwiza mu bikorwa ry’imihigo , gusakaza amahame Croix-rouge y’ u Rwanda n’ibindi…
Mazimpaka Emmanuel yatanze ikiganiro kuri radio Izuba , insanganyamamatsiko yari ” Inshingano ya Croix-rouge mu gukangurira abaturage kugira uruhare mu kwirinda icyorezo cya COVID_19.”
Muri icyo kiganiro abaturage bo mu Turere twa Kayonza , Rwamagana , Kirehe, Ngoma, Gatsibo ndetse n’ahandi, babajije ibibazo bitandukanye nko kumenya uruhare rwa Croix-rouge y’u Rwanda mu iteramberery’igihugu , ubufasha itanga ndetse n’uruhare yagize mu bihe bya COVID-19.
Abaturage 12 bakaba barahamagaye muri icyo kiganiro babaza ibyo badasobanukiwe, abandi 20 bohereza ubutumwa bugufi kuri radio ( sms).