Umubano wa Croix-rouge y’u Rwanda na Qatar Red Crescent uri gutera imbere

Tariki ya 20 kugeza 23 Nzeli, Umunyamabanga  wa  croissant-Rouge mu gihugu cya Qatar,  Ambassador Hassan A.Al Hamadi na mugenzi  Dr Oussedik Fawzi , ushinzwe Relations Internationales muri Qatar Red Crescent   bakoreye  uruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Muri rwo ruzinduko rw’iminsi ine, Ambassador Hassan A.Al Hamadi na mugenzi  Dr Oussedik Fawzi ,  bari kumwe na perezida wa Croix-rougey’u Rwanda,  Dr.Bwito Paul na Secretaire General  Karamaga Apollinaire. Bakaba  bakoranye  inama na  Olivier , PS muri Minema .

Uruzinduko  rwari rugamije kwimakaza umubano ushingiye ku bufatanye  bw’ibihugu byombi .Mu  biganiro by’impande zombi, baganiriye  ku micungire y’ibiza mu Rwanda no kureba niba , Qatar Red Crescent hari inkunga yatera Croix-Rouge y’u Rwanda  muri urwo rwego .

Nyuma y’inama yabereye muri Minema , uruzinduko rw’aba bashyitsi rwasojwe n’inama yabereye mu biro bya SG  wa Croix-Rouge y’u Rwanda.Bakaba baremeranyijwe ko  hagiye gutegurwa amasezerano hagati ya Croix-rouge y’u Rwanda   na Qatar Red Crescent , bakazareba ibyo bateramo inkunga Croix-rouge y’u Rwanda.Ku ikubitiro bakaba baremereye Croix-rouge y’u Rwanda inkunga ya Ambulances 2 , zizagera mu Rwanda mu mezi 2 ari imbere.

Dr Bwito Paul , na  Karamaga Apollinaire bategereje kwakira Ambassador Hassan A.Al Hamadi na   Dr Oussedik Fawzi ( P/Gasabo)

Ambassador Hassan A.Al Hamadi yakira impano ( P/Net)

 Mu kiganiro na Olivier , PS muri Minema( P/net)

Ambassador Hassan A.Al Hamadi na   Dr Oussedik Fawzi , basuye  urwibutso(  P/Gasabo)

Hatanzwe  Amburence 2 z’impano ( PR)

Aba bashyitsi bashimiye cyane uburyo President wa Croix-rouge y’u Rwanda,  Dr Bwito Paul , na  Karamaga Apollinaire, Umunyamabanga Mukuru , bateza imbere Croix-rouge y’u Rwanda,  bayishakira abafatanyabikorwa batandukanye .Abashyitsi  bakaba barahawe impano yo kubashimira .

Mbere yo gusoza uruzinduko bakoreraga mu Rwanda , Ambassador Hassan A.Al Hamadi na mugenzi   Dr Oussedik Fawzi , basuye amacumbi muri RIS , urwibutso na Musee  n’ibindi…

Qatar Red Crescent,  ikaba igiye kureba ibindi izateramo inkunga Croix-Rouge y’u Rwanda mu mezi 2 kuko  hari  amasezerano azasinywa  hagati y’impande zombi ubwo  Perezida wa Croix-Rouge n’Umunyamabanga Mukuru bazaba bagiriye uruzinduko muri Qatarku  kuko butumiwe na bagenzi babo .

Ni uruzinduko rwagaragaje ko igihugu cya  Qatar  n’ U Rwanda bifitanye ubucuti bukomeye kuko  muri Mata 2019, Umuyobozi w’ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani yagiriye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda.
Agirana ibiganiro na Paul Kagame Perezida w’u Rwanda, ku  rwego rw’ubufatanye n’ubuhahirane. Icyo gihe u Rwanda na Qatar basinyanye amasezerano ku by’ ingendo z’indege, ubutwererane n’ubuhahirane, kurengera ishoramari, ndetse n’amasezerano y’ubufatanye mu bukungu, ubucuruzi ndetse na tekinike.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *