Mafia y’ubusahuzi muri Association des Parents pour l’Education et la Formation des Enfants (APEFE – Mweya)
Abagize umuryango “Association des Parents pour l’Education et la Formation des Enfants-Mweya (APEFE – Mweya)”, bavuga ko yagambaniwe n’abasha kuyinyaga imitungo .
Niba umuntu afashe ideni muri banki, agatanga ingwate itariye banki ikabiha umugisha , bikomeje gutyo buri wese agakora muri ubwo buryo , amaherezo azaba ayahe ?Izo manza zizakizwa na nde! Mu gihe bizwi ko mbere yo gutanga ideni banki igomba kubanza kureba niba ingwate ijyanye na dosiye isabwa.
Umwe mu banyamuryango ba APEFE –Mweya ati:”Mu mpapuro dufitiye kopi, zigaragaza ko Ndakaza Laurent yatse ideni muri banki ya Kigali mu izina rya Actions Des Parents Pour l’Education et La Formation Des Enfants (Apefe Mweya) agatanga ingwate ya Association des Parents pour l’Education et la Formation des Enfants-Mweya (APEFE – Mweya).
Bamwe mu banyamuryango bati kuki BK, yihutiye guha inguzanyo Ndakaza hagasinwa amasezerano mu gihe bivugwa ko hari abamara igihe kinini baka ideni ntibaribone basiragizwa ko hari ibyo batujuje.Ikizere BK, yagiriye Ndakaza gihatse iki? Niba atari mafia yakozwe , ni mpamvu ki Association des Parents pour l’Education et la Formation des Enfants-Mweya (APEFE – Mweya), yandikiye BK, iyisaba ideni bayitwereye ngo ryishyurwe ariko banki ikabima amatwi!
Ni mwisomere, inyandiko yatanzwe na RDB ariko yuzuzwa na Banki , igaragaza ufashe umwenda , utanze ingwate, aho iherereye n’agaciro kayo. Iyo uwatanze ingwate atandukanye n’ufata ideni habaho icyemezo cyo gutiza ingwate. Byose bisinyirwa imbere ya Noteri.
Amasezerano na contrat nibyo Banki ishyira muri système ya RDB ingwate ikandikwa.
Iyi yo ni contrat hagati ya Banki na Actions
Ndakaza yabwiye itangazamakuru ko ideni yarisanze , ariko iyo usomye inyandiko zose zirebana n’uburyo ideni ryatanzwe ( izo zo hejuru) , usanga byose ari Ndakaza na BK.Kuki Ndakaza akwepa ideni, avuga ko yarisanze kandi hari inyandiko zigaragaza uko yaryatse?Inzego zikemure iki kibazo ejo bitamera nka article 15 ya Congo.