Bamwe mu banyamuryango ba APEFE-Mweya barasaba inzego z’ubutabera kubasubiza umuryango wabo bambuwe ku kagambane n’iterabwoba.
Bamwe mu batuye mu mujyi wa Rubavu na bamwe mu banyamuryango ba APEFE-Mweya bavuga ko igihe kigeze ngo ubutabera bukemure ikibazo cya APEFE-Mweya , yashimuswe na Ndakaza Laurent, yitwaje iturufu y’amoko no kuba asangira n’abanyagatuza ..
Umwe mu batuye mu mujyi wa Rubavu ati:”Bavuga ko , Ndakaza Laurent, aza muri APEFE Mweya , yakiriwe neza , ndetse bamugirira ikizere , cyo kuyobora uwo muryango.Ikibabaje nuko ahawe inshingano zo kuyobora APEFE MWEYA ,aho kuwuteza imbere , yawushoye mu nyungu ze , bibyara ibibazo byo kuwushyira mu madeni no mu nkiko.Kugirango abigereho yahize atera ubwoba bamwe mu banyamuryango ,yitwaje ingengabitekerezo y’amoko.Uretse ko, komisiyo y’Akarere ka Rubavu yakoze iperereza igaragaza ko nta shingiro bifite . ”
Amaz e kubakubita iyo rugonda ihene y’amoko , yahise yigarurira uwo muryango awutangaho ingwate .Abanyamuryango ba Association des Parents pour l’éducation et la formation des enfants APEFE MWEYA bamaze kumenya ko umutungo wabo watanzweho ingwate na Ndakaza Laurent batabizi, bitabaje inzego z’ubuyobizi bw’Akarere ka Rubavu. Ibyo ntacyo byatanze.
Biyambaje na none inzego z’ubutabera, baregera urukiko rw’ubucuruzi. Urukiko rwanzuye ko ikirego cya Association kitagomba kwakirwa kuko ngo idafite uburenganzira bwo kurega kubera ko itagaragaje icyangombwa cya RGB. Nyamara Association yari yagaragaje Iteka rya Minisitiri n°90/08.11 ryo ku wa 16/08/2010 riyiha ubuzima gatozi.
Association yahisemo kujuririra Uwo umwanzuro mu Rukiko Rukuru rw’ubucuruzi
Twakwibutsa ko haregwaga ,Action yatanze ingwate na BK yabyemeye nta burenganzira bwa nyirayo.
BK rero yirengagije nkana urwo rubanza n’amabaruwa yose yandikiwe ayibwira ko ingwate ifite atari iy’uwo yahaye umwenda, ica ruhinga nyuma igurisha ingwate y’abandi.
Umwe mu banyamuryango ati:”Turacyeka ko hari akagambane mu guteza cyamunara umutungo wacu ku buryo bw’amanyanga .Niba BK, yandikiwe ko Ndakaza yatanze ingwate itariye, ntimubaze impamvu yakoze ubwo buriganya. APEFE Mweya , ikandikira banki ko iyisaba ideni uwo mugabo yafashe ngo ryishyurwe , ntisubize ahubwo ikihutira kuteza cyamunara umutungo wacu kandi ku giciro gito , urumva nta kibyihishe inyuma !”