Croix-rouge y’u Rwanda iri gukora ikusanyamakuru ku bihuha abaturage bavuga ku cyorezo cya Covid-19

Ku bufatanye bwa  UNICEF n’ Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima ( RBC) , Croix-Rouge y’u Rwanda yatangije igikorwa  cy’ikusanyamakuru mu   gukurikirana ubumenyi, imyifatire n’ibikorwa mu miryango yose ku cyorezo cya Covid19 ( ikusanyamakuru ku bihuha kuri Covid-19)..

Nkuko twabitangarijwe na Jean Noel, perezida wa Croix-Rouge y’u Rwanda mu Karere ka Nyarugenge na Kicukiro ngo  iki gikorwa kizajya kigira insanganyamatsiko   buri cyumweru .

Jaen Noel ati:Iki gikorwa kiri gukorwa n’abakorerabushake ba Croix-Rouge y’ U Rwanda .Ni  ikusanyamakuru ku bihuha bijyanye na Covid-19.Mbese icyo abaturage bavuga kuri icyo cyorezo.Uko bakirinda :Ese bakaraba intoki, guhana intera, kwambara agapfukamunwa no ku rukingo rutegurwa kuri Covid-19. Ni byinshi abaturage babazwa kandi nabo bavuga byinshi , bitewe n’imyumvire yabo.”

Jean Noel akomeza avuga ko ikusanyamakuru ryatangiriye mu Turere  twahuguwe mbere, cyane cyane  mu mujyi wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge na Gasabo .Mu  Ntara y’Amajyaruguru ni Musanze na Burera naho Mu Ntara y’Iburengerazuba ni Rubavu.

Nkuko mu bibona ku mafoto habazwa abantu b’ingeri zitandukanye .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *