Banki ya Kigali na Me Umurisa Clemence babuze ibisobanuro ku buriganya bakoze bateza cyamunara umutungo wa APEFE Mweya

Tariki ya 30 Ukwakira 2020, i Nyamirambo mu rukiko rw’ubucuruzi hatangiye urubanza  rwo gutesha agaciro cyamunara   yakozwe  na banki ya Kigali ( BK) n’umuhesha w’inkiko  w’umwuga  Me Umurisa Clemence mu buriganya bakoze bateza umutungo w’ishyirahamwe rya Association des Parents Pour l’Education et la Formation des Enfants (APEFE Mweya).

Mukankaka Marianne n’avoka  bagaragaje impamvu zashingirwaho hagateshwa agaciro cyamunara yabaye  tariki ya 2 Ukwakira 2020 . Babwiye urukiko ko BK,  ifatanyije n’umuhesha w’inkiko  w’umwuga  Me Umurisa Clemence,  bakoze amafuti kandi babizi bagurisha umutungo w’ abanyamuryango ba APEFE-Mweya .

Bavuga uburyo uwari umuyobozi wa APEFE-Mweya Ndakaza Laurent yafatanyije n’abandi bantu 13 bashinga ikitwa action gitandukanye na asosiyasiyo agamije kujijisha banki gugirango imuhe amafaranga mwizina rya asosiyasiyo akoresheje ikirango ( cachet) cya  Association des Parents Pour l’Education et la Formation des Enfants (APEFE Mweya),  biza kuvumburwa n’abanyamuryango ubwo habaga inama rusange muri 2018, ahita yirukanwa.

Umucamanza yabajije abaregwa  BK na Umulisa Clemence niba bazi ibirego baregwa basubizako uwitwa ko ahagarariye APEFE-Mweya , batamuzi kandi ko ntakigaragaza ko ayihagarariye .

Imbere y’urukiko Mukankaka Marianne, yavuze  ko ari we ,  uhagarariye APEFE-Mweya   byemewe n’amategeko kuko yatowe n’abanyamuryango mu mwaka wa  2018.

Mu bushishozi bw’urukiko, umucamanza yavuze ko  Mukankaka Marianne ari we koko uhagarariye  Association des Parents Pour l’Education et la Formation des Enfants (APEFE Mweya) , bitandukanye n’ibyo Banki ya Kigali yavugaga ko Ndakaza Laurent ariwe uhagarariye uwo muryango .

Muri urwo rubanza, ubucamanza bwakomeje guha ijambo abahagarariye Association  des Parents Pour l’Education et la Formation des Enfants (APEFE Mweya) , ngo bavuge ku kirego batanze , bakomeza bagagaza akarengane, amayeri n’akagambane  bakorewe na bk n’umuhesha w’inkiko w’umwuga.

Mukankaka Marianne  n’umwunganizi we bati:”Twagaragarije BK, ko  uwatanze ingwate atariwe nyirayo kuko uwo mutungo ari uw’abantu basaga 100. Ikindi  uwo mutungo utezwa cyamunara mu buryo bunyuranyije n’amategeko , abanyamuryango ntibigeze babimenyeshwa kuko bk yarizi neza ko uwo mutungo waregewe mu rukiko ko watanzwe nk’ingwate ku muntu utari nyirawo.”

Bakomeje  kugaragaza  ko BK,  imaze kumenya ko Association des Parents Pour l’Education et la Formation des Enfants (APEFE Mweya),  ifite ubuzima gatozi yihutiye guca ruhinga nyuma  igurisha umutungo w’abandi .

Kuri iki kibazo ubucamanza bwasabye ibimenyetse byerekana ko BK, yakomeje gukorana na Ndakaza kandi izi neza ko ari umuhemu?

Abahagarariye APEFE-Mweya bavuze ko,  batigeze bamenyeshwa uko umutungo wagurishijwe ,  ayo Bk yiyishyuye ndetse nayasigaye .Byumvikane  ko BK, yabogamiye kuri Ndakaza Laurent kandi  izi neza ko,  umutungo igiye guteza utaruwe .Ikindi  Mukankaka Marianne , uhagarariye APEFE-Mweya  yagaragarije urukiko ko babwiye  BK,  ko Ndakaza  atariwe uhagarariye uwo mutungo  ko hari n’urubanza yarezwemo, babirengaho .

Ikindi cyagaragaye mu rubanza nuko Umulisa Clemence umuhesha w’inkiko w’umwuga  wateje cyamunara adakoze ubushishozi nk’umunyamwuga , azi neza ko , iyo ngwate agiye kugurisha ari  iya “Association des Parents Pour l’Education et la Formation des Enfants (APEFE Mweya “, atari iya Ndakaza washinze ikitwa action itandukanye na asosiyasiyo .

Umucamanza yasabye ibimenyetso bigaragaza ko Ndakaza yakoze amayeri menshi yitiranya  action yashinze  ashakisha uburyo bwose byose bisobanura APEFE Mweya .

Mukankaka  Mzrianne n’umwunganizi we, bahise  berekana ibimenyetso batajuyaje, bagaragariza urukiko ko mbere yo guteza cyamunara basabye bk ko ibereka ideni nicyo yifuza , ntiyasubiza. Irangije itesha agaciro umutungo,  uwugurisha mu buryo bunyuranyije namategeko.

Hamaze gutangwa ibimenyetse byose bishinja bk n’umuhesha w’inkiko w’umwuga ,ubucamanza bwahaye ijambo uhagarariye BK,  kwisobanura kubyo baregwa .Ngo batange icyo bashingiyeho bateza umutungo wa APEFE-Mweya .

Babuze  icyo bashingiyeho, babura ibisobanuro barya iminwa, basubizako BK,itagombaga kureba ibibazo abanyamuryango bafite, ko  yakoze ibyayo.

Umucamanza abajije uhagarariye  Me Umulisa Clemence,  umuhesha w’inkiko w’umwuga , icyo nawe yashingiyeho akora cyamunara. Nawe yabuze ibisobanauro , apfa kurimanganya ko Clemence  yabikoze nk’ umuhesha w’inkiko w’umwuga  ubifitiye ubushozi kandi uzwi na RDB.

Umucamanza ntiyanyuzwe n’ibisobanuro bitanzwe n’uhagarariye Me Clemence kuko wabonaga yivuguruza, asubiramo ibyavuzwe mbere mu buryo bwo kujijisha kugeza aho umucamanza amubajije niba ashaka gusubiza urubanza inyuma.

Umucamanza amaze kumva impande zombi , yavuze ko urubanza ruzasomwa  tariki ya  2  Ukwakira 2020  saa munani .

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *