Croix -Rouge Rwanda yateye ibiti ibihumbi 34 mu nkambi ya Nyabiheke no mu nkengero zayo.
Ibiti ibihumbi cumi na bine bikaba byaratewe, tariki ya 30 Ukwakira 2020, ku munsi mpuzamahanga wo kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza.
Icyo gikorwa cyo gutera ibiti kikaba cyarakozwe n’abakorerabushake ba Croix Rouge Rwanda ku bufatanye n’abaturage baturiye inkambi n,abandi bafatanyabikorwa bakorera mu nkambi ya Nyabiheke
Kayitesi Sixbert, chef de project wa DGD Humanitaire mu bikorwa bya Croix Rouge Rwanda mu nkambi (Direction Generale de Developement) avuga ko bateye ibiti by’ishyamba mu rwego rwo gukumira ibiza n’ ibyera imbuto ziribwa mu kunganira imirire.
Kayitesi ati:”Kuri uyu munsi mukuru mpuzamahanga ngarukamwaka wo kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza twateye ibiti ibihumbi 14 bigizwe n’inturusu na cypre.Byiyongera ku bindi biti ibihumbi 20 byiganjemo ibiti by’imbuto ziribwa nk’imyembe, avoka, marakuja, ibinyomoro n’ipapayi.”
Nyuma y’ikigikorwa cyo gutera ibiti , abayobozi n’abaturage bishimiye igikorwa bamaze gukora
Uwayezu Noel,umukozi wa MINEMA, akaba umuyobozi w’inkambi ya Nyabiheke, yashimiye Croix Rouge yateguye iki gikorwa cyo gutera ibi mu rwego rwo kubungabunga ibiza.
Noel ati”: Croix Rouge Rwanda, ikora ibikorwa byinshi cyane.Iki gikorwa turangije ni inkunga ikomeye ihaye Akarere ka Gatsibo.Igisigaye , abaturage n’impunzi bagomba gusigasira ibi biti, bakirinda kuryonona.Cyane cyane ndabwira impunzi kutaragira muri iri shyamba n’abandi bafite amatungo .”
Jean d’Arc wari uhagarariye, Croix Rouge Rwanda, yashimiye abafatanyabikorwa bafatanya na Croix Rouge Rwanda mu nkambi ya Nyabiheke, abashimira ubwitange n’umurava bakorana mu gufasha no kwita ku mpunzi.
Ati:”Ndashimira abo twafatanyije iki gikorwa,cyane nkashimira Croix Rouge de Belgique, idutera inkunga mu bikorwa byinshi birimo gukumira ibiza no gufasha abagize ingaruka mbi ku cyorezo cya Covid-19.”
Aratha intumwa ya Croix Rouge de Belgique, yavuze ko nubwo ibihe byari bigoye kubera imvura , ko igikorwa cyakozwe neza, ashimira buri wese wari waje gutera ibiti.
Ati:”Gutera ibiti bifite akamaro cyane mu buzima bwa buri munsi, ibiti bitanga umwuka mwiza, bifata ubutaka mu rwego rwo kwirinda ibiza.Ikindi hari ibiti by’amoko atandukanye byera imbuto ziribwa.Nkaba nshimira ubuyobozi bwite bwa leta na Croix Rouge Rwanda muri rusange.Nkaba nsaba ko gutera ibiti byaba umuco ndetse urubyiruko rukabyigishwa mu ishuri,.”
Twabibutsa ko iki gikorwa cyo gutera ibiti ku munsi mpuzamahanga wo kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza cyabereye ku gasozi ka Ryamutoni, Umudugudu Nyakagarame, Akagari ka Gatsibo, Umurenge wa Gatsibo
Uko igikorwa cyo gutera ibiti cyagenze mu mafoto