Kirehe:Nkuriza Chantal, aravugwaho kunyereza umutungo wa koperative KIMUCO

Bamwe mu banyamuryango ba koperative KIMUCO   ikora imirimo ijyanye n’ubutetsi , iterwa inkunga na Partners in Health-Incuti mu buzima  ikorera mu Kagali ka Kirehe, Umurenge wa Kirehe Akarere ka Kirehe, barasaba Akarere ka Kirehe  kubafashe gukemura ibibazo  birimo, byatewe na Nkuriza Chantal, wahoze ari umucungamari wayo.

Bamwe mu banyamuryango bavuga  ko tariki ya 26 Ukwakira 2018, Inama rusange yateranye isezerera Nkuriza Chantal mu kazi kubera amakosa  kandi   ngo yiyemerera, yo guhuguza umutungo wa koperative urimo  na depot y’ibinyobwa bya BRALIRWA, ubwo yari umunyamauryango n’umucungamutungo wa KIMUCO.

Bamwe mu banyamuryango ba koperative  bakomeza bavuga ko tariki ya 30 Ukwakira 2020,ubwo  inama rusange  yateranaga ,Chantal Nkuriza  yihereranye igice  kimwe cy’abanyamuryango agisaba  kumutorera umwanya wa prezidente wa komite ngenzuzi wa koperative kandi bihabanye n’itegeko rigenga amakoperative mu Rwanda bitewe n’amakosa aremereye yakoze.

Mu kiganiro kirekire twagiranye na Nkuriza Chantal , yabwiye ikinyamakuru Gasabo ko ibyo bamuvugaho ari ibihimbano kuko ngo kwirukanwa muri Kimuco byatewe na perezidante wa koperative batavugaga rumwe mu bijyanye n’imikoranire mu kazi.

Chantal ati”:Nta kibazo mfite muri koperative Kimuco, ngifitanye n’ umuntu ku giti cye.Nta mafranga natwaye, ibijyanye na Depot ya byeri , bagiye bishyura nabi  uwayiduhaye  mu rwego rwo kunaniza , bituma  nyiarayo , musehe  Karuranga  distribiteur wa Bralirwa yinuba .Menye ko agiye kuyiha abandi ndayimusaba arayimpa, ubu ndi umukozi we.

Bamwe mu banyamuryango ba koperative KIMUCO, ntibemera ibisobanuro bya Nkuriza Chantal, kuko mu gihe habaga inama rusange yabajijwe impamvu yafashe umutungo wa koperative akawugira uwe, abura ibisobanuro andya indimi . Asaba  imbabazi  no gusubiza depot ya  koperative KIMUCO, ariko ari amayeri yo kugaruka muri KIMUCO, ngo yongera abe  umunyamuryango  ndetse atorwa no kuba umwe mu bayobozi bayo.

Umwe mu banyamuryango ati:”Nyuma yo kwisobanura  akavuga ko asubiza depot,  twamubwiye ko tutanyuzwe n’ibisobanura bye, abanyamuryango bemeza  ko atagaruka muri koperative kuko nta cyizere bamufitiye , bamubwira ko bafite impungenge ko agarutse yakora amakosa arusha ubukana aya mbere, bikamera nka cya gikoba cyikururiye amakara .

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *