Kampani New Life indashyikirwa mu isuku n’umutekano.
Murwego rwo gutanga urugero rwiza ku baturage b’Umujyi wa Kigali, mu minsi ishize mu Karere ka Nyarugenge , Umurenge wa Nyarugenge habaye umuganda udasanzwe kubufatanye n’Umujyi wa Kigali n’Inzego z’Umutekano n’umufatanyabikorwa ariwo kampani New Life izwiho gukora isuku no gutunganya ubusitani.
Hatemwe ibihuru,batoragura amacupa atandukanye nibindi byose byangiza ibidukikije.Uyu muganda hatanzwe ubutumwa butandukanye.
Abayobozi batandukanye mu bukangurambaga bwo kunoza isuku n’umutekano[photo ingenzi]
Gitifu w’Umurenge wa Nyarugenge Mukandahiro Hidayi yavuzeko bihaye igihe kingana n’amezi atandatu mu bukangurambaga bw’isuku n’umutekano,ariko ngo n’ubundi basanzwe babikora.Gitifu yashimiye Kampani New Life nk’umufatanyabikorwa wanabateye inkunga y’ibikoresho byakoreshejwe muri uwo muganda. Abayobozi ba New Life bari bitabiriye ubukangurambaga ku isuku n’umutekano ,kongeraho abakozi babo bakozemo ibikorwa bitandukanye.Inzego zitandukanye zitabiriye iki gikorwa zahurije ku ijambo ry’imvugo igira iti”Buri wese niyihe intego yumveko isuku n’umutekano aribye kandi ko ntawundi abisiganya.Kampani ya New Life yo ikaba izakomeza ibikorwa byo gusukura umujyi itera n’indabyo.
Umwe mu bakozi bo mu nzego z’umutekano yavuze ko buri munyarwanda agomba kugira isuku ihame kuko ariyo soko y’ubuzima bwiza,naho umutekano wo yawuvuzeho ko ariwo shingiro ry’iterambere.Kampani zikora isuku mu mujyi wa Kigali zikwiye kwigira kuri New Life kuko imaze kuba ubukombe mu isuku no kubungabunga ibifukikije.
925 total views, 1 views today