Croix-Rouge y’u Rwanda indashyikirwa mu bikorwa byo gufasha no gutabara abaturage

Croix-Rouge y’u Rwanda nk’umufasha wa Leta mu bikorwa by’ubutabazi, ifite ibikorwa byinshi bikorerwa mu Rwanda hose. Ibikorwa Croix-Rouge Rwanda yibandaho harimo  guha  abakorerabushake  ubutabazi bw’ibanze no guha abandi bantu ubushobozi  bwo guhangana  n’ibiza  bitera bidateguje ndetse  no gufasha abaturage kwikura mu bukene.

Binyuze mu mushinga wa  Resilience Communautaire, Croix Rouge Rwanda ifite ibikorwa mu Turere twa  Nyamasheke ,  Rutsiro na Karongi, Nyabihu n’ahandi .Ni muri urwo rwego  Croix-Rouge Rwanda  yashyizeho gahunda yo gukangurira abaturage kubaka uturima tw’igikoni ( Promotion of model  village towards communuty resilience )  kugirango abaturage bagire imirire myiza barya imbuto n’imboga. Izisagutse bakazijyana ku  isoko bakabona amafarango yo kwikenuza mu bindi bibazo byabo bya buri munsi.

Muri icyo gikorwa imiryango 84 iherereye mu Turere twa Karongi, Rutsiro, Ngororero , Nyabihu, na Gakenke yatewe inkunga na  Croix-Rouge y’Ababirigi. Naho Nyamasheke ifashwa na croix-rouge ya Australia;Gisagara ibifashwamo na croix-rouge y’ Abayapani. Akarere ka Bugesera gaterwa inkunga na Croix-rouge ya Spanich naho Musanze,Burera na Gicumbi bifahwa na Danish RC binyuze mu mushinga wa HMP (Historically Marginalized People).

Mu rwego rwo gufasha abatishobye, Croix-Rouge y’u Rwanda yafashije abaturage basigajwe inyuma n’amateka cyane cyane abatuye mu mbibi za pariki y’ibirunga  kuva mu bwigunge.Bubakiwe amazu, bagurirwa  imirima yo guhinga , bahabwa  ibikoresho bitandukanye byo mu rugo n’amatungo yo korora. Abana babo bafashwa mu kwiga imyuga kugira ngo bazagire icyo bimarira bihangira imirimo.Hakaba ndetse n’abarangije amashuri makuru na akaminuza.

Croix-Rouge y’u Rwanda yubatse ibigega by’amazi ( water supply)mu Karere ka Karongi, Rutsiro na Nyamasheke.Mu karere ka Karongi abaturage 2600 bo mu Mirenge ya Bwishyura na Gitesi  bubakiwe urugomero rwa Nyamwijima ( Nyamwijima water supplysystem). Mu  mpera za Ugushyingo 2019, hafi abaturage  5,890 yo mu Tugali twa Twabugezi, Mburamazi na Rugeyo , ishuri ribanza rya Murunda n’umurenge wa Murunda  mu Karere ka Rutsiro yahawe amazi avuye muri Kitinjira-Mburamazi water supply system.

Muri Gahunda ya Gira inka Croix-Rouge Rwanda yatanze inka mu Turere dutandukanye harimo n’Akarere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.Abaturage bahawe  amatungo magufi, nyuma bakorozanya.

Akarusho , Croix-Rouge Rwanda  ku Kicyaro  gikuru cyayo ku Kacyiru ifite inzu ndangamurage n’isomero nkuko mubibona hasi ku ifoto.

 

Mu mwaka wa 2019 muri Nyakanga kugeza muri Kamena  2020 yasuwe n’abantu basaga 600.Amarembo  akaba afunguye ku bandi babyifuza mu rwego rwo kumenya amateka , intangiriro, inkomoko n’abashinze croix-rouge na croissant rouge ku isi no kumenya ibikorwa byayo kuva yagera mu Rwanda kugeza ubu.

Mu minsi itaha Croix-Rouge Rwanda ikaba iteganya gutanga imodoka  imwe muri buri Ntara n’ipikipiki imwe mu Karere mu rwego rwo gufasha abaturage .

Twabibutsa ko mu gihe cyo guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19, abakorerabushake ba Croix-Rouge y’u Rwanda bafatanyije  na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) bakanguriye abaturage uburyo  bwo kwirinda icyo cyorezo hatangwa ibiganiro ku maradiyo, gukoresha indangururamajwi no gutanga  ubutumwa  binyuze ku  mbuga nkoranyambaga n’ibindi.Abakorerabushake bahuguwe uko bafasha cyangwa gushyingura uwahitanwe na corona virus.

Mu rwego rwo gufasha abahuye n’ingaruka z’ibiza imwe mu miryango  yo  mu Turere twa Rusizi, Rubavu, Karongi, Nyabihu, Ngororero, Nyarugenge, Bugesera, Nyamasheke, Kirehe, Gasabo, Rutsiro, Kamonyi, Muhanga, Nyagatare, Huye na Rwamagana, yahawe inkunga zitandukanye zirimo amabati,  ibiribwa, amafaranga n’ibindi.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *