Mu mwaka 2019-2020 Croix-Rouge y’u Rwanda yubakiye imiryango itandukanye , itanga inka n’amatungo magufi.
Kuva mu mwaka wa 2019 kugeza 2020 , Croix-Rouge y’u Rwanda itangaza ko yakoze ibikorwa byinshi cyane.Bumwe mu bufasha yatanze , harimo kwegereza abaturage amazi meza, kubakira amazu abatishoboye no guha abaturage amatungo magufi nabo bakoroza abandi. ( Livestock distribution and rotation ).
Ni muri urwo rwego hatanzwe intama 20 mu Karere ka Rutsiro , 11 zizikomokaho zorozwa abaturage bo mu Turere twa Burera, Musanze na Ngororero, zose ziba ihene 31.
Imiryango yo mu Karere ka Karongi na Rutsiro yahawe ihene 122, zibyaye biba ngombwa ko ihene 169 zorozwa bamwe mu baturage bo muri Ngoma , Nyagatare, Gakenke na Karongi.Zose ziba ihene 291.
Hatanzwe ingurube 125 mu Karere ka Karongi na Rutsiro ,zibwaguye ibibwana byazo 264 byorozwa imiryango yo mu Turere twa Ngoma, Burera, Gakenke, Musanze, Nyaruguru, Karongi , Nyabihu, Nyamasheke, Rusizi na Rutsiro zose ziba ingurube 389.Croix-Rouge Rwanda ikaba yaratanze inka 16 ku baturage ba Gatsibo,Rulindo na Nyagatare.
Nkuko twabyanditse hejuru , ko Croix Rouge Rwanda yubakira abatishoboye cyangwa igaha abaturage amabati bakiyubakira , ni muri urwo rwego tariki ya 14/11/2020, mu karere ka Kirehe, umurenge wa Kigina,Akagari ka Rwanteru, umudugudu indatwa wa Rwanteru ya Kabiri Croix-Rouge Rwanda yakoze igikorwa cyo gutanga isakaro ryo kubakira no gusakarira ubwiherero abatishoboye kurusha abandi mu mudugudu .
Dr. Bwito Paul uyobora Croix Rouge y’u Rwanda abwira abaturage kujya bafata neza inkunga bahawe ( Photo:net)
Muri icyo gikorwa hari president wa Croix Rouge ku rwego rw’igihugu Bwana Dr BWITO paul, uhagarariye Croix Rouge Rwanda kurwego rw’Akarere Nshimiye Vincent, umuyobozi w’Akagari ka Rwanteru NSENGIYUMVA Emmanuel ariwe waruhagariye umuyobozi w’umurenge utabashije kuboneka kubera impamvu z’akazi.
Abaturage bakaba birishimiye icyo gikorwa cyane ndetse n’ubuyobozi bwa leta nabwo bwashimiye ubufatanye bwiza buhora bubaranga hagati ya leta na Croix Rouge Rwanda.
Bwito Paul, president wa Croix Rouge Rwanda yashimiye abitabiriye icyo gikorwa bose , abasaba kujya bafata neza inkunga baba bahawe kandi bagakomeza gukora cyane biteza imbere baharanira kwigira.