Ibikorwa bya JOC/F RWANDA kuva mutarama kugeza kanama 2020.

Nkuko bitangazwa n’ubuyobozi bwa  JOC/F Rwanda  ngo  kuva  muri Mutarama kugeza Kanama 2020, nubwo uyu mwaka wagwiriwe n’ icyorezo cya COVID-19 , bigatuma hari bimwe  mu bikorwa byahagaritswe ku rwego rw’igihugu, ariko ntibyabujije uyu muryango kwesa imwe mu mihigo wari wihaye.

Mbere  ya gahunda ya  GUMA MU RUGO , JOC/F Rwanda, yari yarakoze amahugurwa  ya CIJOC ihuza ibihugu bya Afurika yo hagati .Insanganyamitsiko  yayo mahugurwa yari  “ INZIRA IGANISHA URUBYIRUKO KU BUYOBOZi “.Ikaba yarakiriwe na JOC/F Rwanda kuva taliki ya 1 kugeza 7 Mutarama 2020. Ikaba yaritabiriwe n’ibihugu  : RWANDA, CAMEROUN, RDC, CONGO Brazaville, Burundi, Uganda ndetse n’umunyamabanga wa CIJOC waje aturutse I Roma ku cyicaro cya CIJOC.  Inama ikaba yarasojwe kandi n’umunyamabanga w’inyumwa ya Papa mu Rwanda  Père IN JE HWANG ( uwo mubona hasi ku ifoto atura igitambo cy’ukarisitiya).

Ikindi gikorwa cyabaye nuko kuva tariki ya 13-14/03/2020, habaye inteko nkuru ya JOC/F Rwanda  , ikaba yaratoye komite ku buryo bukurikira:

Komite Nyobozi ya JOCF yatowe ni:Umuyobozi:MUKAMABANO Noella, Umuyobozi wungirije: NARAME Claudine, Umwanditsi: KANDAMUTSA Domitille, Umubitsi : AYINKAMIYE Seraphine , Umumararungu : MUKASEKURU Chantal

Naho Komite Nyobozi ya JOC, hatorwa HARERIMANA Jean Bosco,ku mwanya w’ubuyobozi bukuru .Umuyobozi wungirije aba  Nshimiyimana Bonaventure  naho umwanditsi: Muhirwa Jean Pierre.Ku mwanya w’umubitsi Nzayisenga Alexis yagiriwe icyizere  hano Mudatsimburwa Ernest agirwa Umumararungu.

Abagize komite Ngenzuzi ni NDAHAYO Jean de la Croix  ku mwanya w’ubuyobozi . Umuyobozi wungirije ni UWAMARIYA Laetitia naho umwanditsi ni UWIZERA Gatera Marie

Muri komite Nkemurampaka,umuyobozi ni Ngabonziza Samson .Umwanditsi : Imanishimwe Theonille , MUKAMUJENI Emerithe MUHIRWA NGABO Isai na NIYONGIZE Alexis .

 

JOC/F Rwanda  yizihije ukwezi ku murimo gutangira taliki ya 1 Gicurasi hatangwa ubutumwa hifashishijwe ikoranabuhanga ( Whatsapp group).Twakomeje kandi kubaka inyubako ya JOC/F Rwanda (uwo muturirwa mubona ku ifoto) twongeraho ibyo umukiriya yasabaga.

 

HARERIMANA Jean Bosco ati:” Twitabiriye inama za CIJOC hakoreshejwe ikoranabuhanga.Hubatswe kandi amashuri y’imyuga harimo JOC KIGALI TVET na JOC MUHONDO TVET yasubukuye gutanga ubumenyi ngiro.

Mu mwaka wa 2018-2019, JOC Rwanda yizihije isabukuru y’imyaka 60,igaragariza  abanyamuryango aho inyubako igeze.

Hitabiriwe amahugurwa ya JOC z’ibihugu bibarizwa muri Afurika y’Iburasirazuba yabereye Malawi. JOC/F Rwanda twari umutumirwa mu gutanga ikiganiro

Bimwe mu bikorwa by’iterambere byabaye mu mwaka wa 2019. Habaye amahugurwa ku buhinzi n’ubworozi (Ruhango, Ngororero na Gatsibo) ku bufatanye na FMP banahabwa amatungo.Ikindi hakaba harabaye  kwigisha imyuga ku bufatanye na FMP ( Kibuye, kibungo, Muhondo) banahabwa n’ibikoresho.

Mu rwego rw’ubukirisitu habaye Forum JOC Burundi. JOC Rwanda  iha  JOC Burundi imashini ( Computer) n’imipira mu rwego rwo kubafasha mu iterambere.

Byakarusho JOC , yitabiriye amahugurwa y’ibihugu by’Afurika y’iburengerazuba yabereye Cote d’Ivoire, JOC/F  Rwanda, ikaba yari  umutumirwa mu gutanga ikiganiro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *