Abashyigikiye Robert Kyagulanyi (Bobi Wine ) nibatitonda bazakubitwa iza kabwana

Ubwo  yiyamamarizaga mu Karere ka Hoima kuri uyu wa 19 Ukuboza 2020, Perezida Yoweri Museveni wa Repubulika ya Uganda, yatangaje ko agatsiko k’insoresore z’abayoboke ba Robert Kyagulanyi (Bobi Wine) bahataniye umwanya w’Umukuru w’Igihugu, azakamaraho.

Perezida Museveni yabwiye abayoboke b’ishyaka NRM ahagarariye mu bikorwa byo kwiyamamaza, ko abashyigikiye Bobi Wine biganjemo urubyiruko ari abasazi. Muri videwo yatambukijwe na Televiziyo ya NTV, uyu Mukuru w’Igihugu yagize ati: “Abamushyigikira ni abasazi, bamwe batazi Uganda. Ndabazi neza.”

Uyu Mukuru w’Igihugu kandi yatangaje ko afite umugambi wo kumaraho agatsiko k’insoresore Bobi Wine. Ati: “Agatsiko ka Kyagulanyi nzakamarahooo! Gake gake nzababona. Mwebwe nimutegereze.”

Ubwo yavugaga iri jambo, byagaragaye ko abayoboke ba NRM bari bacecetse [basa n’abumiwe], gusa nyuma y’aho baje kumukomera amashyi. Ikindi kandi ntabwo yigeze asobanura uburyo azamaraho aba bayoboke b’umukandida bahanganye.

Bobi Wine yarakajwe n’ubu butumwa bwa Perezida Museveni ubwo yamaraga kubwumva. Yashyize iyi videwo ya NTV ku rubuga rwa Twitter rwe, maze yongeraho ati: “Nyuma y’imyaka 35 ari ku butegetsi, Gen. Museveni aratinyuka akita Abagande ABASAZI kubera ko banshyigikiye!”

Yakomeje ati: “Yisingije, asezeranya kutumara twese! Ibyago ni uko abanyagitugu bamenya bakerewe ko ibihugu ari binini kubarusha!”

Intambara y’amagambo no guhigana ubutwari bikomeje mu gihe habura iminsi itagera ku kwezi kugira ngo habe amatora y’Umukuru w’Igihugu. Biteganyijwe ko azaba tariki ya 14 Mutarama 2021.

Muri iyi ntambara, Museveni na none aherutse kuvuga ku myitwarire y’abayoboke ba Bobi Wine, cyane abigeze gukora imyigaragambyo yamagana ifungwa rye ryabaye tariki ya 18 Ugushyingo 2020. Yavuze ko bamwe muri bo baba bahawe urumogi.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *