Abo Croix-rouge y’u Rwanda yahaye ubufasha bavuga ko byatumye bagira ubuzima bwiza
CroixRouge Rwanda nk’umufasha wa leta ifite ibikorwa byinshi cyane birimo gutabara imbabare, gutanga amaraso, kubakira imiryango itishoboye, gutanga ubufasha mu bijyanye n’isuku, imirire, ubuzima, ubuhinzi n’ubworozi .
Uretse umusanzu w’abanyamuryango ba Croix-Rouge, umuryango wishakamo ubushobozi buhoraho kugirango ugere ku nshingano zawo.Kuko ifite ibikorwa bitandukanye ibyaza umusaruro andi mafaranga akava mu baterankunga. Croix-rouge y’u Rwanda nk’ umufasha wa leta ( auxilliaire du pouvoir publique), byose bikorwa ku bufatanye n’inzego za leta nka MINEMA , MINALOC na MINISANTE.
Apollinaire Karamaga, Umunyamabanga Mukuru ( Secretaire General) wa Croix–Rouge y’u Rwanda, ahamya ko Croix-Rouge Rwanda, ikora ibishoboka byose ngo ifashe abatishoye cyane cyane abahuye n’ibiza cyangwa abari bamerewe nabi mu bihe bya Gumamurugo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Karamaga ati:”Kugirango ibi byose bigerweho nuko Croix-Rouge Rwanda ifite ubuyobozi bwubatse neza .Kuva kuri Komite nyobozi kugeza kuri secretariat general .Iyi ikaba ifite za departments 5 zibarizwamo abakozi batandukanye n’abakorerabushake :Communication et diplomatie; Planning-Monitaring and Evaluation; OD (Organisation et Development; DAF na DAT (Direction d’Appui Technique).”
Karamaga akomeza avuga ko kubera imikorere myiza no gutanga serivisi nziza byatumye Croix-Rouge Rwanda ushyira ingufu mu bikorwa byo gufasha abaturage kugira imibereho myiza n’ubukungu.
Ngo kugirango bigerweho , ibikorwa byose bya Coix- rouge y’u Rwanda bikorwa mu rwego rw’imihigo kuva ku rwego rw’igihugu , komite ya Croix-rouge y’u Rwanda ku rwego rw’Akarere ku Mirenge kugeza kuri komite ya croix-rouge y’u Rwanda ku rwego rw’Akagali .
Nkuko twabyanditse hejuru ko Croix Rouge –Rwanda ikorera mu turere twose tw’igihugu ifasha abaturage , yubakira abatagira inzu, gutanga amatungo. Ni muri urwo rwego twasuye bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rutsiro na Karongi batishoboye babonye ubufasha bwa Coix-Rouge Rwanda.
Bamwe muri abo baturage babonye ubufasha bwa Croix-Rouge Rwanda , bavuga ko inkunga yabahaye , yatumye bahindura ubuzima .
Yohani Gasumuna ni umuturage utishoboye wo Mu Kagali ka Mburamazi, Umurenge wa Murunda , Akarere ka Rutsiro wabonye ubufasha bwa Croix-Rouge Rwanda.Nkuko bitangazwa n’umukorerabushake wa Croix-Rouge Rwanda muri uwo Murenge, Agatha Mukeshimana ngo Croix-Rouge yahaye uwo muturage ingurube imwe ikaba imaze kororoka ndetse nawe akaba yaroroje abandi 2.Yamwubakiye ubwiherero imuha n’ubundi bufasha bw’ibanze.
Yohani Gasumauna , umusaza uri kumwe n’abasukuru be yahawe ingurube na Croix-Rouge Rwanda ( Photo:Captone)
Umukorerabushake Agatha Mukeshimana yereka Mazimpaka umukozi wa Croix-Rouge Rwanda itungo bahaye umuturage utishoboye.
Ingurube yahawe Yohani Gasumuna imeze neza cyane ( Photo:Captone)
Ubwiherero( WC) Croix-Rouge-Rwanda yubakiye umuturage utishoboye mu Murenge wa Murunda
Agatha Mukeshimana , umukorerabushake avuga ko mu Mudugudu wa Nyarucundura Croix-rouge y’u Rwanda yatanze ingurube 45 ku miryango 45 n’ihene 10 ku miryango 5 kuko umuryango umwe uhabwa ihene 2.Ayo matungo yose yagiye aziturwa , yitura abandi.
Mu mudugudu wa Gatare , CroixRouge Rwanda yatanze ingurube 20, hakaba harazitiwe ingurube 12 zihabwa imiryango 12.Hatanzwe ihene 4, haziturwa 2.
Mu Kagali ka Mburamazi, mu mudugudu wa Kariba, Croix-Rouge Rwanda yatanze ingurube 35, zibwaguye zorozwa imiryango 12 .Hatanzwe ihene 10 ku miryango 5, haziturirwa imiryango 2.
Mu Mudugudu wa Rulimba , Croix-Rouge Rwanda yatanze ingurube 17 haziturwa 6 n’ahandi henshi nka Musongati mu Kagali ka Rugeyo, Croix-Rouge Rwanda yatanzeyo amatungo magufi.
Muri uwo Murenge wa Murunda , Croix-Rouge yubatsemo ivomo rya kijyambere ku kigo cy’amashuri cya Gatoki.Rikaba rivomwaho n’abanyeshuri hafi 1041 biga muri icyo kigo n’abaturage basaga 100 begereye icyo kigo.
Ivomo rya kijyambere Croix-Rouge yubatsemo ivomo ku kigo cy’amashuri cya Gatoki.
Mu rwego rw’iterambere muri uwo Murenge wa Murunda , Agatha Mukeshimana , umukorerabushake avuga ko Croix-rouge y’u Rwanda yakanguriye abaturage kwibumbira mu makoperative y’ubuhinzi, ubworozi, ubucuruzi n’imyuga itandukanye ikabaha amafaranga bashora muri iyo mishinga ibyara inyungu.Bakaba barigishijwe gutunganya uturima tw’igikoni.bituma bagira imirire myiza.
Croix-Rouge Rwanda yakanguriye abaturage guhinga uturima tw’igikoni.( Photo:Captone)
Abaturage bakaba barakoze itsinda ryo kwizigama no kugurizanya ryitwa “Tuzamurane.”Benshi mu bagize iri tsinda bashima Croix-Rouge Rwanda kuko yabateye inkunga, bakigira bikaba byaratumye babona uburyo bwo kwizigamira.Ugize ikibazo cy’amafaranga cyo kwishyura mitiweli cyangwa kwishyurira amashuri y’abana akaba aguza muri tsinda.
Hafi y’abantu bose babonye ubufasha bwa Croix-Rouge Rwanda, bavuga ko byatumye bahindura ubuzima,bakaba bameze neza cyane cyane ibijyanye n’imirire kuko yabakanguriye kugira uturima tw’igikoni.