Satani y’amacumu acanye mu itorero rya ADEPR.

Nyuma y’aho umukecuru  w’imyaka 47, bivugwa ko asengera mu itorero rya Pentekoti afatiwe mu bikorwa by’ubusambanyi, bamwe mu bazi umuzi n’umuhamuro w’iryo torero bavuze ko kuva na kera ryagera mu Rwanda ryakunze kwitabirwa n’ingegera n’ibisambo, amahabara y’ingeri zose , abasatuzi cyane cyane bitwaje akarimi gasize umunyu ngo Alleluya, Yesu ashimwe, Amen.

Uko idini ryagiye ryagura amarembo mu Rwanda ni nako ibisuma byagiye byiyongera mu itorero ry’umwuka wera rya ADEPR, ku iturufu na kata by’ikoranabuhanga ngo barakijijwe.Ngo ntibanywa inzoga n’itabi n’indi migenzo y’abapagani…Ikibabaje nuko hari bamwe mu bapasitoro bahinduye ubusambanyi nk’umukino nkuko bivugwa muri ya ndirimbo.Dufite ingero nyinshi, hari zimwe muri za Audio  twahawe na bamwe mu bapasitoro zivuga imyitwarire mibi ya bamwe mur ibagenzi babo.Hari iya Paroise Kabaya muri Nyabihu na Gatoki mu Karere ka Gatsibo.

Kuvuga ko utanywa inzoga bitewe nuko urwara igifu, cyangwa se ufite ibindi birwara biyikubuza ntibivuze ko abazinywa bakora icyaha.

Kutanywa inzoga  kubera ko muganga yazikubujije ariko ugakora andi mahano   witwaje  itorero ADEPR, ntibyabujije bamwe mu baturage kubona ko bene abo, nta kiza cyabaturukaho,

Abasokurusaza bacu baciye umugani ko ingeso ishira nyirayo yapfuye, ariko bamwe ntibabyemera .Ni muri urwo  rwego, bya bisuma byayobotse   ADEPR, byitwaje  ijambo ry’Imana , bamwe batangiye kubikemanga ko ari za Bihehe zihishe mu ruhu rw’itama.

Ariko burya abantu bose si injiji, kubera imikorere n’imigenzereze ya bamwe muri abo bapentekoti, hari bamwe batangiye kujya bakemangwa ko harimo ba Rukundangutiye .Biturutse mu byo bise ibyumba by’amasengesho ari nayo kazungu na rara  uwo mugore w’i Rwamagana yakubitishije umugabo we!

Nyuma y’ubwo busambanyi bw’ibyumba by’amasengesho, byatumye  yamvugo ngo “Yesu ashimwe,Amen’”.Ihinduka  ngo “Yesu akumpe , itako ryose”.Byo kwerekana  ko bamwe mu bayobotse ADEPR, ko ibyo bise ibyumba by’amasengesho babihinduye za Lodge,  ari abashurashuzi bitwaje ijambo Yesu.

Bidaciye kabiri havutse ijambo ABASATUZI.Aba bo baje ari simusiga kuko bateraga  umuntu swingi y’ijambo rya Yesu, ugashiguka ibyo utunze byose byagiye nka mpiru na nyoni.

Ngo Abasatuzi barimo ibyiciro byinshi.Icya mbere:Ngo hari cyane cyane , bamwe mu bakobwa n’abahungu bake bajya gusengera muri ADEPR, bafite intego y’umuntu usengeramo ufite ubutunzi bwinshi.Ngo kumufatisha cyangwa kumutera uwakajwiga byabaga kumutera siyasa ko yarose Imana imumuhaye.Yaba yemeye , ubwo nimero ikaba irafashe.

Ngo iyo yabaga akubwiye ko Yesu , yabihaye umugisha mwagombaga kubisengera.Kugirango amasengesho amufate nka kore cyangwa ubugari ku isosi byasaba kuba ngo uwateye urushundura yarateguye team izi kuvuga no gucurikiranya amasengesho, yemeza uwafashwe bugwate ko  nabo beretswe Yesu yabahuje koko.

Ubwo bakakumvisha gutegeura ubukwe vuba ndetse  bakwereka igikaratasi cy’intwererano ukumvanta kibazo, byahe ko ahubwo ufashwe mu kamashu ko kugutwara ibyawe ,  ubwo maye , igipangu cyangwa indi mitungo ababyeyi  bagusigiye bikaba biragiye .

Ubukwe burabaye, baragutwikuruye ,usurwa buri munsi niko wakira abashyitsi utanga utwawe ngo urakira incuti kandi ari abagambanyi.Icyumweru kigahita, ukwezi, umwaka ugacaho nta kana muribaruka, bitewe n’uko yaguhishe ko yacuze cyangwa kubera gukuramo inda cyane, byagezaho inda ibyara abaganga bakayikuramo.

Wamara kubimenya sasa, induru zigatangira kubera ko yiyizi, zi ibye  ati , sasa tujye mu rukiko twake gatanya. Iyo ibonetse , ikiba gisigaye nukugabana umutungo mufite.Niba ufite igipangu cya miriyoni 40.Arafata ize vingt million, nawe ufate izo.Yigendera asubire kwicezereza nawe urindagira .

Abasatuzi ba 2, bavugwa n’abirwa mu ngo bavuga ko baje kugusengera.Iyo ubemereye cyangwa ubicaje mu nzu iwawe uba wikururiye akaga.

Bamenya ibibazo ufite n’ ubutunzi bwawe.Icyo bagukorera bacunga aho usengera bakabwira  DEBANDE( igisambo gikuru pasitoro), maze mu gihe yiigisha akavuga abanyabibazo ndetse akavuga ko bamwe bicaye imbere ye.Maze akabasaba guhaguruka ngo abasengere.Iyo uhagurutse mu basengerwa , ifiriti ya pasitoro n’abambari be, iba igeze ku isahani.Nyuma yo gusengerwa bagutegeka gutanga ishimwe.Iyo utunze miriyoni 10, ishanu za bwerere zikuvamo byihuse.

Imitwe y’abiyita abayoboke ba ADEPR, yabaye myinshi,gusengera mu butayu no mubuvumo bwa Kanyarira n’indi mitwe irenze iya satani n’ibyegera bye bayari.

Ikibabaje nuko ukubitiwe i Nzega , aho kumenya ko yikorejwe urushyo rushyushye bucya yasubiyeyo, ngo haki ya Mungu nubwo ubutunzi bwanje bugiye , hari igihe bwagaruka nk’ubwa Yubu.Nubwo leta ntacyo ivuga kuri abo  barushimusi ,bahanuzi b’ibinyoma.Hari amwe mu madini n’amatorero adasiba kubwira abayoboke bayo ngo nubwo twese duteraniye hano ntuturi shyashya ntiwisere uwo mwicaranye, ashobora kuba hari ikindi kimuzanye yitwaje gusenga.

Bene abo , Abasiramu bakunze kubita abakafiri cyangwa abaswayire, Kiriziya gatorika yo ikangurira abaksistu kwirinda amadini y’inzaduka yitwaza akarimi gasize umunyu.Nubwo muri bibiriya hari aho bavuga ko ngo hari igihe ibisambo n’indaya zidutwara ijuru, mu Rwanda ho biri kure nk’ukwezi.

 

Uwitonze Captone

 6,115 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *