Ku ncuro yaryo ya 30 isiganwa Silvesterlauf Trier ryabaye hakoreshejwe ikoranabuhanga
Mu mpera z’uyu mwaka wa 2020 , kuri stade Amahoro i Remera habereye isiganwa ngarukamwaka rizwi nka Silvesterlauf Trier Run ku nshuro yaryo ya 30 hakoreshejwe ikoranabuhanga, bitewe n’icyorezo cya COVID-19. Rikaba rikinwa mu rwego rwo kwitegura umwaka mushya.
Ubusanzwe , iri siganwa ribera mu mujyi wa Trier mu Budage rikaba rihuza abasore n’inkumi baturutse ku isi, barusha abandi kwiruka nk’ingeragere.
Iri rishanwa ryitabiriwe n’abagabo 3 n’abagore 3.Mu bagabo mu kwiruka kirometro (8KM ) Nimubona Yves, yaje ku mwanya wa mbere, akoresheje (22’15”).Yasiganwaga na Hakizimana John ndetse na Dushimirimana Gilbert.
Abagore birutse ibirometro (5km), Yankurije Marthe (16’27”) ahiga bose, akurikirwa na Ishimwe alice naho Mukasakindi Claudette aza abakurikiye.Bose uko ari 6 bakinira ikipe APR Athletics Club (APR AC).Bakaba bakora imyitozo buri munsi.
Bamwe mu barikurikiye iri siganwa hakoreshejwe ikoranabuhanga , bavuga ko hari byinshi bikenewe gukosorwa.
Mu rwego rw’abagore usanga Yankurije Marthe asa n’ukina wenyine kuko asiga intera ndende abo bakina hamwe.Bikaba bisaba gushaka abandi bakobwa bari ku rwego rumwe mu kwiruka cyangwa se bamurusha kuko bidakosowe yasubira inyuma ku rwego mpuzamahanga.
Mu bagabo naho bijya gusa ariko si cyane, bamwe babura endurance.Bigaragara iyo batangiye, uko ari batatu, Nimubona Yves, Hakizimana John na Dushimirimana Gilbert baba bari kuri rtyme imwe nkuko mubibona ku ifoto hasi, bagera kuri passage nibura ya 3, bamwe bagatangira kwerekana intege nke .
Umunyamabanga Mukuru wa RAF, Umutangana Olivier , yashimiye abakinnyi avuga ko ibihe bakoresheje bitanga icyizere ko bashobora kuza mu myanya ishimishije.
Twababwira ko ubwo iri siganwa riheruka imyanya 2 ya mbere yegukanywe n’Abanyakenya.
Uwitonze Captone