Niba utwite, dore ibimenyetso byerekana ko uri hafi kubyara
Kubyara cyangwa se kwibaruka, ni igihe umuryango ni ukuvuga umugore n’umugabo ndetse n’abavandimwe babo, baba bategerezanyije amatsiko bibaza uko umwana azaza asa ,ese azaba asa na se cyangwa na nyina nyina azaba asa se numwe mu muvandimwe babo. azaba ari umuhungu se cyangwa azaba ari umukobwa.
Biba akarusho rero iyo ari umwana wa mbere witeguwe, kuko umubyeyi nta na kimwe aba azi kijyanye no kubyara. Usanga bamwe akantu kose gakomye bahita birukira aho babyarira kwa muganga, nuko muganga akababwira kwisubirira mu rugo kuko igihe kiba kitaragera.
Hano twabakusanyirije ibimenyetso simusiga byerekana ko umubyeyi ari hafi kubyara gusa ibi bimenyetso twabiciye mo ibice 2. Igice cya mbere ni ibimenyesto biba ku mubyeyi hasigaye iminsi iri hagati y’icyumweru hamwe n’ukwezi, ikindi gice ni ibimenyetso umubyeyi abona hasigaye amasaha cyangwa iminota ngo abyare.
Ibimenyetso byerekana ko umubyeyi agiye kubyara
igice cya mbere hagati y’icyumweru n’ukwezi.
1.Umwana aramanuka
Ibi gusa biba ku rubyaro rwa mbere, umwana nubusanzwe aba yaramaze gucurama, aha rero noneho arisunika akegera inkondo y’umura neza aho azasohokera. Gusa ku mbyaro zikurikiyeho ibi biba hasigaye amasaha macye ngo umubyeyi abyare. Ibi rero ku rubyaro rwa mbere ikibiranga ni ukumva uri kuremererwa mu kiziba cy’inda, ukanyaragura kenshi kandi ducye nka kwa kundi byakubayeho inda ikiri mu mezi 3 ya mbere. Gusa na none hano noneho guhumeka biroroha, kuko umwana aba yigiye hepfo ibihaha bikabona aho byisanzurira. Niyo mpamvu bavuga ko iyo uri hafi kubyara ugira imbaraga zidasanzwe.
2.Inkondo y’umura itangira kwaguka
Kuko ariho umwana agomba gusohokera, hatangira kubyitegura hakiri kare. Ibi wowe ntiwabyumva ariko muganga iyo ari kugusuzuma agakora mu gitsina (bizwi nka toucher), arabyumva ko habaye impinduka, ariko si kuri bose kuko hari abo biba bitinze, rero ntuzahangayike ngo ucyeke ko uzabyara bigoranye.
3.Ibinya no kuribwa umugongo biriyongera
Imikaya n’ingingo biba bitangiye kwiyegeranya byitegura kuzafasha mu gusunika umwana agiye kuvuka. Gusa ku nda itari iya mbere bishobora kuba uri hafi kubyara ariko ku ya mbere biba hasigaye ibyumweru. Ibi nibyo rero usanga abenshi bitiranya n’ibise, nuko yanasobanuza umubyeyi mukuru ati rwose uri hafi. Ariko ku nda ya mbere, biza mbere y’igihe.
4.Mu ngingo wumva nta kabaraga.
Iyo utwite hakorwa umusemburo wa relaxin ariwo utuma umubiri wawe urushaho koroha. Hafi yo kubyara rero uyu musemburo utuma wumva mu ngingo hose nta kabaraga, gusa ntugire ubwoba kuko ni ibifasha nyababyeyi kwitegura guha inzira ikiremwa gishya kiri hafi kuza ku isi.
5.Impiswi
Kuko imikaya yo mu mura na nyababyeyi iba iri kwitegura, bigira ingaruka no ku mikaya y’ikibuno no ku mara manini ahegereye umwoyo. Ibi bishobora rero gutuma ugira impiswi, wowe wihangayika kuko ni ikimenyetso cyiza kuko urugendo umazemo amezi 9 ruri hafi gusoza. Inywere amazi, ibindi utegereze.
Inkuru irakomeza …. kurikira kuri youtube
9,978 total views, 2 views today