Umujyi wa Gisenyi :Indashyikirwa mu isuku
Rubavu ni umwe mu mijyi yunganira Kigali , umujyi nyirizina ukaba wubatse mu Murenge wa Gisenyi ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu . Uyu mujyi wa Gisenyi uturanye kandi n’umujyi wa Goma mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.Akaba ari umujyi w’indashyikirwa mu bijyanye n’isuku nyuma ya Kigali.
Bamwe mu batuye uwo mujyi bavuga ko mu myaka 5 ishize , ibikorwa remezo birimo imihanda ya kaburimbo ndetse no kongera ishoramari mu bucuruzi n’ubukerarugendo bigenda byiyongera umunsi ku munsi bitewe n’ubuyobozi bwiza bw’Umurenge wa Gisenyi bwashyize ingufu mu kwihutisha umuvuduko w’iterambere ry’Umurenge ndetse n’irya Karere muri rusange.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Uwimana Vedaste yabwiye ikinyamakuru Gasabo ko akigera muri uwo murenge yihutiye gukangurira abaturage batuye uwo mujyi ko isuku igomba kuba umuco ndetse n’abandi bakaza kubigiraho.
Uwimana Vedaste , Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi( Photo:Net)
Umwe mu baturage yabwiye Gasabo ko, isuku yabaye amateka mu mujyi wa Gisenyi ngo n’ikimenyimenyi hari imodoka idasanzwe itwara ibishinzwe mu mujyi wa Gisenyi batigeze babona ahandi.
Ati:”Igitangaje kuri iyo modoka nuko imyanda ushyizemo , yaba amashashi n’ibindi byose bajugunyemo, mbere yo kubitwara irabanza ikabikanjakanja .”
Kubera ko turi mu bihe byo kwirinda icyorezo cya COVID-19, kuva cyagera mu Rwanda, Umurenge wa Gisenyi wafashe ingamba mu kongera isuku mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ryacyo.
Rubavu ahazwi nka Petite Bariere
Muri iki gihe cya Guma mu Karere, ubuyobozi bw’Umujyi wa Gisenyi bwahagurukiye kugenzura ko ibikorwa bihuza abantu benshi nk’ubukwe, n’ibindi birori bihagarikwa, naho abacuruzi bakaba bafite ibyangombwa by’isuku bagafunga ibikorwa byabo sa kumi n’ebyiri sa nimugoroba.
Uwitonze Captone