Kanama:Kubera ubuyobozi bwiza , abaturage biteje imbere.

Kanama ni Umwe mu Mirenge igize Akarere ka Rubavu.Bamwe mu baturage batuye uwo Murenge batangarije ikinyamakuru Gasabo ko bitewe n’ubuyobozi bwiza bafite, bwabakanguriye guhinga igihingwa kimwe baca amaterasi y’indinganire byatumye, babona umusaruro mwinshi, basagurira n’amasoko .

Nkuko bitangazwa n’abo baturage ngo umushinga wo  guca amaterasi y’indinganire , bawukuyemo amafaranga menshi bituma bikura mu bukene .Kuko bamwe bishyuye mitiweli, abandi bubaka amazu meza.

Mugisha Honore, Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Kanama yabwiye ikinyamakuru Gasabo ko   guca amaterasi byarangiye muri uwo Murenge  , abaturage bakaba  barakuyemo  amafaranga arenga miriyari .

Mugisha ati:”Buri kwezi abaturage  ntibaburaga miriyoni n’ijana na mirongo icyenda cyangwa magana abiri( 200.000.000 frs). Kuko ku munsi umuturage yahabwaga tache akabona icyatanu ( 1.500 frws), uretse ko hari n’abakoraga tache irenga imwe bitewe n’ingufu bafite.”

Mugisha akomeza avuga ko abaturage  bahawe akazi muri uwo mushinga, bakuyemo amafaranga abafasha mu bikorwa by’iterambere ry’imiryango yabo.

Ati:”Bagiye bagura amatungo magufi n’amaremare, bishyuye Ubwisungane mu kwivuza Mitiweli de santé, ndetse hari  n’abagiye kwizigamira mu kigega ‘Ejo Heza’.”

Amaterasi akaba yaratumye Kanama iba iyambere muri mitiweli na Ejo Heza.Ku buryo  bari ku cyegeranyo cyo 160 ku ijana

Uretse uwo mushinga wo guca amaterasi y’indinganire , abaturage bahawe ibigega bifata amazi y’imvura bakoresha imirimo itandukanye irimo n’iy’ubuhinzi no mu  mirima ikikije ingo zabo.Nta suri igikukumba ubutaka kubera amaterasi n’imiringoti yaciwe hagaterwaho ubwatsi n’ibiti bivangwa n’imyaka.

Mugisha avuga ko abaturage bahawe inka n’andi matungo magufi , byatanzwe nk’ inyunganizi , mu rwego rwo gukura  abaturage mu bukene .

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *