Bimwe mu bikorwa by’ubucuruzi bya Croix-Rouge Rwanda biyunganira mu gufasha abababaye kurusha abandi
Croix-Rouge Rwanda nk’umufasha wa leta iri gukora ibikorwa biyinjiriza amafaranga mu rwego rwo gufasha abababaye kurusha abandi.
Bimwe mu bikorwa by,ubucuruzi yubatse biyunganira kubona ubushobozi hari ikigo kinini ku Kacyiru ku biro bikuru byayo ( Reseau d’Investissement Social).Akaba ari ikigo kinini gifite amazu ( salles) mato n’amanini akorerwamo inama zitandukanye.Hari amacumbi na restaurant byakira abantu hafi 600.
Croix-Rouge Rwanda ntifite RIS gusa kuko no mu Turere dutandukanye ku biro bya Croix-Rouge Rwanda hagiye hubakwa amacumbi n’ibyumba by’inama .Amafaranga avuyemo akunganira bimwe mu bikorwa bya komite y’Akarere ka CroixRouge Rwanda no gufasha abababaye kurusha abandi.
Nyuma yo kuzuza Guest-House mu Karere ka Nyanza ifite amacumbi n’icyumba cy’inama.Muri iyi minsi , Croix-Rouge Rwanda iri kubaka Guest-House y’ikitegererezo mu Karere ka Karongi ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu( IGA-Karongi).
Bibomana Jean Bosco, umuyobozi w’ikigo RIS, avuga ko iki kigo gifite ibyangombwa nk’ibyizindi hotel zakira bamukerarugendo.
Sibomana Jean Bosco, umuyobozi w’ikigo RIS (Photo:Captone)
Ibiro bya RIS( Photo:Captone)
Mazimpaka na Sibomana berekana jardin ya RIS( Photo:Captone)
Sibomana ati:”RIS, ifite ibyangomba byemewe na leta bituma ipiganira amasoko yo kwakira inama zitandukanye,gucumbika no kugaburira abaje mu nama.Ni muri urwo rwego RIS, yatsindiye amasoko yo kwakira ibigo bikomeye mu Rwanda nka : Rwanda Nationa Police ; Imbuto Foundation; Minisiteri y’Umuco n’Urubyiruko; Komisiyo ishinzwe abana; HCR na OIM. “
Sibomana akomeza avuga ko RIS ari ikigo kinini, ukirimo akaba yumva amahumbezi bitewe na jardin yacyo utasanga ahandi.Kubera ko ifite ibibuga bitandukanye biteyemo ubusitani , ni ahantu hashobora kwakira ubukwe bw’abashyitsi nka 4 mu gihe kimwe, ntawe ugonganye n’undi.
Nyuma ya Covid-19, RIS, ikaba ifite gahunda yo kwakira abantu ku giti cyabo no kugirana amasezerano n’ibigo byakira ba mukerarugendo babaha serivisi nziza.
Twabibutsa ko RIS, ifite inzu y’ubucuruzi bw’ibikoresho byo mu biro (Papeterie) byifashishwa mu nama; ikagira n’igishnga kinini gihingwamo imboga n’ibishyimbo by’ibitonore batekera abaje mu nama.
Uwitonze Captone