Rubavu/Cyanzarwe Gitifu Kazendebe yacyemuye ikibazo cy’abarwaniraga ubuyobozi

 

Ubuyobozi bw’umurenge wa Cyanzarwe burangajwe imbere n’umunyamabanga nshingwabikorwa wuyu murenge Kazendebe Heritier (uwo mubona kwi ifoto uhagaze wambaye umupira wa lacoste)  bwacyemuye ikibazo cy’amakimbirane yavugwaga mu mudugudu wa Muti akagari ka Rwangara aho umuyobozi w’umudugudu witwa Maniraguha Yoram yakuweho kubera amakosa atandukanye nuko akanga kuvaho,yasimbujwe uwari ushinzwe umutekano Nzayisenga Jean Pierre ariko akora sim swap agumana numero y’umudugudu bituma umudugudu ugira abayobozi babiri.

Nkuko abaturage babyifuje byarangiye abarwaniraga ubuyobozi bose bakuweho hashyirwaho ubundi buyobozi.
Umuturage witwa Bagoyi Thacien yavuze ko baremerewe no kuba nta buyobozi bafite kuko hari ba mudugudu babiri asaba ko bose bakurwaho kuko aribo batezaga amakimbirane.
Ati’’Dufite ikibazo tumaranye iminsi cy’abayobozi babiri buri wese yiyita mudugudu ni ikibyimba kituremereye mudufashe kimeneke kuko ubu ntiwamenya aho utanga ikibazo’’
Mugenzi we witwa Twagirimana yunzemo asaba ko abiyita abayobozi bose bagenda kuko nubundi bose barangwa na ruswa.

Ati’’Abaturage nitwe dutanga ubuyobozi ababurwanira nibagende kuko nubundi barangwaga na ruswa nta mukene wabwaga amabati adatanze ibihumbi 50 ntiwasakarirwa VUP ntiwajyamo utabapfumbatije kandi ubyemerewe nimubakureho amatora ari hafi tuzatora abandi’’
Nyuma yo kumva ibi bibazo byose umunyamabanga nshingwabikorwa wu’umurenge wa Cyanzarwe,Kazendebe Heritier yahumurije aba baturage ababwira ko abarwanira ubuyobozi batatuma umudugudu usenyuka.
‘’Nzayisenga na Yoramu ntabwo baba ikibazo ngo baze babakinireho babashyire mu bibazo byabo bwite ntabwo twabyemera ko basenya umudugudu turebera.’’

Nyuma y’iyi nama abaturage bihitiyemo umuyobozi mushya witwa Sebasirimu Casimiry wari asanzwe akuriye isibo.
Aya makimbirane akaba yari amaze iminsi aho aharwaniraga ubuyobozi buri wese yari amaze kwigwizaho abamushyigikiye abaturage bakaba bikangaga ko byazamo amakimbirane.

Nyuma yo guhosha amakimbirane no gushyiraho abayobozi bihitiwemo n’abaturage , bamwe mu bari muri icyo gikorwa bakuriye ingofero  Kazendebe Hertier.

Umwe mu baturage ati:”Murabona ko gitifu Kazendebe akemuye amakimbirane mu mucyo, agashyira mu bikorwa ikifuzo cy’abaturage.Biragaragara ko nta wundi wayobora  Cyanzarwe uretse Hertier Kazendebe. Ni inararibonye mu kazi, byumvikane ko n’abamuvugaho ibintu bibi,bamwangiriza isura  ari abifuza gusenya badashaka kubaka.Ni akomereze aho acunge umutekano w’abaturage.”  

Undi muturage ati:”Bariya bayobozi b’inzego za Mudugudu bakubizwe akanyafu ngo ejo amakosa bakora atitirirwa  ubuyobozi bw’Umurenge .Naho ubundi Kazendebe ni umuyobozi ushyira mu gaciro.Kandi si hano Cyanzarwe gusa,  aho yanyuze hose yagiye ahasiga amateka meza.Mu murenge wa Mudende bamuvuga ibigwi naho mu Murenge wa Busasamana yamaze hafi imyaka 8 ari gitifu bamuvuga imyato. Kanzenze na Nyundo naho nuko.Ahubwo akwiye ishimwe n’igihembo mu myaka  15 yose amaze ari gitifu w’Imirenge itandukanye kandi hose ahasiga ibikorwa by’iterambere nko kuhaka amashuri n’imihanda, gukangurira abaturage kwitabira ubwisungane mukwivuza, kujya mu bimina no kwirinda icyorezo cya COVID-19.Mu Murenge wa Busasamana ku mupaka wa Congo, bamwibukira mu bikorwa byo guhangana n’ibikorwa by’abacengezi bambukaga umupaka baje guhungabanya umutekano w’u Rwanda  no gushyira abaturage ku murongo.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *