Pierre Celestin Rwigema na Domitien Ndayizeye zimwe mu ndorerezi EALA yohereje mu matora y’umukuru w’igihugu cya Uganda
Amakuru agera ku kinyamakuru Gasabo avuga ko mu ndorerezi zakurikiranye amatora ya Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine wari uhanganye na perezida wegukanye itsinzi Yoweli Kaguta Museveni, mu ndorerezi z’inararibonye EALA yari yohereje harimo Domitien Ndayizeye wigeze kuba perezida w’u Burundi na Hon.Dr.Rwigema Pierre Celestin wigeze kuba minisitiri w’Intebe mu Rwanda.
Hon.Dr.Rwigema yabwiye ikinyamakuru GASABO, ko mu ndorerezi z’amatora yabereye mu gihugu cya Uganda mu bayakurikiranye kuva atangira kugeza arangira yarimo na mugenzi we Ndayizeye Domitien wigeze kuba perezida w’uburundi.
Hon.Dr.Pierre Celestin Rwigema ati :“Twageze muri Uganda mbere y’umunsi umwe w’amatora .Njye banyohereza muri District ya Masaka .Ngezeyo ndeba ukuriye amatora muri ako Karere n’umupolisi mukuru .Nagombaga gukora centres electoraux 12, ariko narazirengeje.Ndazenguruka ndeba uko igikorwa cy’amatora kiri gukorwa .
Bukeye nyuma y’amatora twese , indorerezi zivuye za Arua, Gulu, Lyantonde, Masaka, Mityana, Mpigi, Jinja, Kaberamaido, Tororo, Kabale, Kasese, Kibaale, Kiruhura, Kiryandongo, Kisoro, Kyegegwa, Kyenjojo, Masindi, Mbarara, Mitooma na Ntungamo dusubira i Kampala.Dukusanya ibyo twabonye , buri kipe ikora raporo neza.Duhuriza hamwe, dutumira abanyamakuru Domitien Ndayizeye arayisoma .Birangiye mbere yo gutaha badupima Covid-19 baduha ibisubizo dufata indege turataha.Ngeze i Kigali nabwo barongerera barampima, hose ibisubizo byari byiza.”
Twabibutsa ko Bobi Wine wari uhanganye na Museveni , guhera mu Ukwakira umwaka ushize yakunze gufungwa, abayoboke be bagahohoterwa ndetse akinubira kubuzwa kujya mu bikorwa byo kwiyamamaza.
Ni amatora yakumiriwemo n’indorerezi mpuzamahanga nk’indorerezi z’Ambasade ya Amerika muri Uganda yatangaje ko indorerezi zayo zangiwe kureberera ayo matora. Ni kimwe n’indorerezi z’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
Mu matora ya Perezida, abakandida 11 nibo bahataniye uwo mwanya, muri bo umugore ni umwe witwa Nancy Kalembe.