Rubavu :Bamwe mu bavuga nabi gitifu wa Cyanzarwe ni abatifuza kubaka , bagamije gusenya ibyo amaze kugeraho

Nyuma yaho, Kazendebe Heritier , Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge   wa Cyanzarwe akemuye  amakimbirane yavugwaga mu mudugudu wa Muti  mu Kagari ka Rwangara  mudugudu Maniraguha Yoram  agasimbuzwa Nzayisenga Jean Pierre , wari ushinzwe umutekano  bamwe mu batuye uwo Murenge barashima  Kazendebe uburyo yashyize ibintu mu buryo.Bakibaza impamvu  bamwe mu bamwandikishije mu binyamakuru icyo bari bagamije .

Umwe mu baturage ba Cyanzarwe ati:”Twababajwe n’inkuru yigeze gusohoka mu kinyamakuru gasabo,  ivuga nabi Kazendebe Heritier , Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge   wacu. Bamwe mu basomye iyo nkuru bavuze ko abayitanze ari munyangire , batifuza kubaka , ahubwo bagamije gusenya.Kuko ibikorwa Kazendebe Heritier yakoze muri Cyanzarwe  byivugira. Ikindi kibabaje nuko bavuze ko ari incuti y’umuturage Patrck.Oya Gitifu Kazendebe ntarobanura abaturage be, bose abafata kimwe.Kandi amakuru dufite nuko ntaho ahurira nuwo muturage Patrick, kuko  ataba mu Murenge wa Cyanzarwe aba iyo za Mahoko.Naho Kazendebe ni inyangamugayo umugejejeho ikibazo wese aragikemura.Hano   Cyanzwarwe  hakirwa ibibazo bitandukanye  mu nama rusange  yo gukemura ibibazo bitandukanye , nibura bijyanye n’amasambu, abashaka ubufasha,abarwanye n’ibindi…Kazendebe abikemura mu mucyo. »

Bamwe mu baturage bo mu Mirenge itandukanye yo mu Karere ka Rubavu bazi  Gitifu Kazendebe , bavuga ko kubera kwitanga no gukorana umurava  , ari inararibonye mu kuyobora Imirenge.

Umwe mu baturage ati:” Kazendebe ni inararibonye mu kazi, abamuvugaho ibintu bibi,baba  bagamije kumusenyera no kumwangiriza isura .Yaje hano  Cyanzarwe avuye mu Mirenge itandukanye .Mu Murenge wa  Busasamana niho yamaze igihe kinini hafi imyaka 8.Kuba yarahatinze nta wundi wari kuhashobora ngo ahangane n’abacengezi cyangwa abandi bafite ingengabitekerezo mbi yo gusenya igihugu.Uretse Busasamana no mu yindi Mirenge yagiraga ibibazo Kazendebe yageragayo agashyira ibintu ku murongo.Umurenge akawuteza imbere , akubakisha ibikorwa remezo birimo amashuri, gukangurira abaturage kutanga mituweli, kujya mu bimina noEjo Heza.Byumvikane ko abamwangiriza isura batava kure, ari abo mu Murenge wa Cyanzarwe  babona ibyo akora bakajiginywa, bakaba gusenya  gusenya nkuko twakunze kubivuga hejuru.Naho ubundi Kazendebe agomba kubona nibura Prime y’igihe amaze ku bugitifu cyangwa akazamurwa mu ntera ”

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *