Mu gihe yiteguraga guhura na Guinea “Syli Nationale” kuri Stade Limbe, benshi mu banyarwanda bari bayihanze amaso ko yakongera gukora ibitangaza ariko byarangiye Amavubi y’u Rwanda atashye kuko yatsinzwe igitego 1-0
Nyuma yo kugaruka , Amavubi akagirirwa icyizere cyo kwakirwa na Nyakubahwa perezida Paul Kagame , bamwe mu bakunzi bayo bavuze ko ikipe ikomeye .Ariko, ko igomba kongererwa ingufu zo guhangana n’ibindi bikonyozi.
Rurangarwa , umufana ati:”Ni byo koko ikipe yacu Amavubi yerekanye ko ikomeye.Kugera muri ¼ , nuko benshi mu bakinnyi b’Amavubi bakuze .Ngirango mwabonye ko andi makipe akinisha abana bato munsi y’Amavubi.Urugero Jacques Tuyisenge na Sugira n’abandi… Barakuze ,iyo baza kuba bato bari kugurwa n’amakipe yo hanze nk’abandi bakinanye, baturuka za Zimbabwe,Mari, Togo na Guenea.”
Mu gihe umutoza w’ikipe y’igihugu Mashami Vincent, yaba yongerewe amasezerano cyangwa undi wundi wayihabwa hari ibyo yakongeramo.
Bamwe mu bafana baganiriye n’ikinyamakuru Gasabo bavuga ko bimwe mu byakongerwa mu Amavubi, icya mbere ni agahimbazamusyi ku bakinnyi.Icya kabiri gushaka abakinnyi nibura 3 bakomeye .Umwe nka rutahizamu udahusha nka Sugira cyangwa ufite ibigango kurusha Nshuti Savio.Hakenewe undi utanga imipira(Mediateur-distributeur) nkuko Haruna akina na myugariro wabigize umwuga.Bidashobotse kubabona , abahari bahabwe ingufu n’umwuka .Byumvikane ko umutoza yakwereka Sugira uko atsinda .Bisabwa kumugorora ibirenge bikareba mu izamu.Savio akongererwa ibiryo bitagira amavuta .Buri gitondo ukajya umuzamura Shyorongi cyangwa Norvege.