Kuki Rusesabagina yihakana Ubunyarwanda
Ni gute Rusesabagina washinze umutwe wa MRCD/ FLN, urwanya leta y’u Rwanda avuga ko ari Umubiligi kandi ari Umunyarwanda . Kuba afite ubwenegihugu bw’ikindi gihugu ntibikuraho ubwenegihugu bw’Ubunyarwanda.
Bamwe mu bakurikiranira bugufi politiki y’u Rwanda , bumvise Rusesabagina yihakana ko atari umunyarwanda babwiye ikinyamakuru Gasabo ko biriya Rusesabagina arimo , ari gusasa imigeri kuko kugira ubwenegihugu butari inkomoko yawe bigira inzira bicamo.
Bati:”Izo nzira se, yarazubahirije.Abaye yarazubahirije se, yaba ashaka gutegeka igihugu kitari icye gute?Yaba Umunyarwanda cyangwa umunyamahanga ukoze icyaha ku butaka bw’ u Rwanda, ahanwa hakurikijwe amategeko y’u Rwanda. “
Byumvikane ko niba Rusesabagina , yihakanye ubunyarwanda yigize umubirigi ku ngufu bitamuha ubudahangarwa bwo kudakurikiranwa ku byaha yakoreye igihugu cy’ u Rwanda .
Ikindi uwo baregwa hamwe mu rubanza , Nsabimana Callixte wiyise Major Sankara, wari umuvugizi w’umutwe wa FLN waterwaga inkunga na Rusesabagina mu myiregurire ye mu rukiko, yamwitaga izina “Databuja .”
Kuba Rusesabagina yihakanye Ubunyarwanda, byatunguye Sankara avuga ko bitumvikana ukuntu shebuja yari kuba perezida w’u Rwanda kandi atari umweneguhugu.
Hon.Dr. Pierre Celestin Rwigema wahoze ari Ministre w’Intebe , akaba ari depite uhagarariye u Rwanda mu nteko ishinga amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), nawe yunze mu rya Sankara ,ati:”Ni gute washaka kuyobora igihugu kandi uri umunyamahanga. Ahubwo yakwiye kwemera ibyo mugenzi we Sankara amubwira , akemera icyaha agasaba imbabazi.”
Hon.Dr. Pierre Celestin Rwigema ati : “ Mu bwirwaruhame za Rusesabagina ( discours), yakunze kwivugira ku mugaragaro ko ari perezida w’impuzamashyaka MRCD , urwanya igihugu cy’u Rwanda, ndetse mu bihe bya Noheri n’umwaka mushya akifuriza abarwanyi ba FLN,umwaka mushya , byose biri kuri internet.Ntiwashobora kuyobora igihugu kitari icyawe uri umunyamahanga.Ngirango n’abo hanze ( opposants) bahuje umugambi wo guhungabanya ubusugire bw’u Rwanda ntibakimufata nk’umunyapolitiki kuko ntari gukina politiki y’igihugu cy’Ububirigi niba yaratakaje ubwenegihugu cy’U Rwanda.”
Hon.Dr. Pierre Celestin Rwigema akomeza avuga ko biriya Rusesabagina arimo avuga ko yashimuswe ubundi ngo ndi umubirigi ni guta ibitabapfu.
Ati:”Yikuye aho yari, yinjira Dubai byemewe n’amategeko ku bwende bwe , ahamara amasaha arenze 5.Afata Jet yerekeza mu bihugu bya EALA.Kuvuga ko yashimuswe ni ikimwaro cy’ibyo yakoze kuko nta masezerano ( Extradition) u Rwanda rufitanye na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (The United Arab Emirates ) , yo kohererezanya abakoze ibyaha.”
Akomeza avuga ati:”Kwihakana ubunyarwanda ni kugaragaza intege nke mu kwiregura .Muri 2011 , ubwo Victoire Ingabire, umunyapolitiki utavuga rumwe na leta y’u Rwanda akaba anayoboye ishyaka DALF ritaremerwa mu mategeko yitabaga ubutabera ngo yisobanure ku byaha , ubushinjacyaha bwamuregaga , birimo ibimenyetso byakuwe mu Buholandi mu rugo rwe zerekana amanama yagiye agirana n’abo bateguranaga umugambi wo gushyiraho igisirikare kigamije gutera u Rwanda no guhungabanya umutekano, ntiyigeze avuga ko atari umunyarwanda. Nubwo yari umugore , yahagaze kigabo avuga ko ari umunyarwanda.Yewe na Twagiramungu Faustin ubwe, ntiyigeze ahirahira ngo yikonkomore avuga ko atari umunyarwanda .None ngo Rusesabagina si umunyarwanda ni umubirigi da!”
Mu nkuru yaciye mu kinyamakuru www.igihe ,mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’Umunyamakuru wa CNN, Richard Quest yavuze ko Rusesabagina atashimuswe kandi ko nta guhonyora amategeko kwabayeho mu gihe yatabwaga muri yombi.
Perezida Kagame yavuze ko uburyo Rusesabagina yageze mu Rwanda bisa nk’aho ari we wizanye.
Ati “Byari binyuze mu mucyo kandi byubahirije amategeko. Mu by’ukuri ni nk’aho yizanye, yaba yaragenderaga ku binyoma ariko yakurikiye ibyo binyoma mu gukomeza gukora ibintu bitari byo n’ubundi yagiye akora ahashize.”
Perezida Kagame yavuze ko nta ruhare Guverinoma y’u Rwanda ifite mu kumuzana i Kigali, ko ahubwo byakozwe n’umuntu bakoranaga kandi yari yarizeye.
Ati “Kumuzana i Kigali, cyangwa gutuma aza i Kigali no gushimuta cyangwa ubundi buryo bugaragara nk’ubutubahirije amategeko ni ibintu bitandukanye cyane.”
“Niba yarakoranaga n’umuntu i Burundi muri wa mugambi n’ubundi wo guhungabanya igihugu, urugero uwo muntu agafata umwanzuro wo kumuzana i Kigali, umuntu yakoranye na we yizeye kandi Guverinoma yari irimo irakorana n’uwo muntu yizeraga, ni gute guverinoma ifite uruhare muri icyo gikorwa ?”
Bivugwa ko Rusesabagina yari agiye mu gihugu cy’uburundi kuvugana ngo no guhuza ibikorwa ( coordonner)by’abarwanyi baba I Burundi bahoze muisirikare cya FDLR, binijwe mu mitwe yitwara gisirikare nka:Imbonerakure ndetse n’igisirikare n’igikolisi cy’uburundi.Akaba aribo bakoresha mu rwego rwo guhungabanya umutekano cyangwa kwica abantu.