EAC:Ubufatanye ni ngombwa mu guhangana n’ingaruka za COVID-19
Ayo ni amwe mu magambo yavuzwe na perezida Paul Kagame wari umaze umwaka ari Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba ( EAC).Yavuze ko wari umwaka utoroshye haba ku bihugu byo mu Karere no ku Isi muri rusange kubera icyorezo cya COVID-19, ariko ubufatanye aribwo buzafasha mu guhangana n’ingaruka zacyo.
Ni ubutumwa yagejeje ku bitabiriye Inama isanzwe ya 21 y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu.
Iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga yemerejwemo Umunya-Kenya, Dr Peter Mathuki nk’Umunyamabanga Mukuru Mushya wa EAC ndetse n’Abacamanza b’Urukiko rwawo, EACJ.
Abayitabiriye bishimiye Umurundi Libérat Mfumukeko wasoje manda ye y’imyaka itanu ku Bunyamabanga bwa EAC, baha ikaze Dr Mathuki wamusimbuye, banamwizeza ubufatanye.
Muri iyi nama kandi ni bwo hemejwe Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya agiye kuyobora uyu muryango asimbuye mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame.
Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yavuze ko uyu mwaka waranzwe n’icyorezo cya COVID-19, cyatumye ingendo n’ibikorwa by’ubucuruzi bihagarara, ibintu byagize ingaruka zikomeye ku mibereho myiza y’abaturage b’uyu muryango n’Isi muri rusange.
Ati “Uyu mwaka ntabwo wari warigeze kubaho kuri Afurika y’Uburasirazuba n’Isi yose. Urwego rw’ubuzima rwahuye n’ibibazo ku buryo butigeze kubaho. Ibi byagize ingaruka ku mibereho myiza y’abaturage bacu.”
Yakomeje agira ati “Nyamara, ingero nziza z’ubufatanye binyuze mu bigo by’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba, zagize uruhare mu kugabanya ingaruka z’icyorezo.”
Perezida Kagame yavuze ko mu kuzahura ubukungu n’imibereho yashegeshwe n’icyorezo cya COVID-19, hasabwa ubufatanye bwiza hagati y’ibihugu bigize EAC.
Yagize ati “Icyo tugomba kwibandaho ubu ni ukubaka imbaraga zirenze kurusha mbere, hamwe n’ubufatanye bw’Akarere nk’inkingi yo kongera kuzahura iterambere. Reka dukomeze muri uwo murongo, tunakore byiza kurushaho.”
Inama isanzwe ya 21 y’Abakuru b’Ibihugu yitabiriwe na Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya, Ndayishimiye Evariste w’u Burundi, Paul Kagame w’u Rwanda, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Saliva Kiir Mayardit wa Sudani y’Epfo mu gihe Dr John Pombe Magufuli wa Tanzania yari ahagarariwe na Visi Perezida, Samia Suluhu Hassan.
Mu byayigiwemo harimo ubusabe bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Somalia bwo kwinjira muri uyu muryango ndetse no kongera ururimi rw’Igifaransa mu zo ukoresha.
Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba washinzwe mu myaka ya 1960, ugizwe n’ibihugu bitatu aribyo Kenya, Uganda na Tanzania; ariko waje guseswa mu 1970 igihe uwari Perezida wa Uganda Idi Amin yageraga ku butegetsi.
EAC yongeye kubyutswa mu 1990, ubyukijwe n’ibihugu bitatu byari byarawushinze, u Rwanda n’u Burundi byaje kwakirwa icyarimwe muri Nyakanga 2007 mbere y’uko Sudani y’Epfo ibyisunga muri Mata 2016.