Urubanza rwa Urayeneza Gérard , ruzasomwa tariki 25 Werurwe 2021.

Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwasubitse isomwa ry’urubanza ruregwamo Urayeneza Gérard n’abo bareganwa, isomwa ryimuriwe tariki 25 Werurwe 2021.

Ku Rukiko hari abantu benshi baje kumva icyemezo cyarwo, gusa uruhande rw’abaregera indishyi n’Umwunganizi wabo mu Mategeko ntibari bahari.

Urukiko rwavuze ko rusubitse isomwa ry’urubanza kubera ubunini bw’urubanza n’ibibazo birurimo, ngo ntirurarangiza kurwandika.

Urayeneza Gérard aregwa ibyaha bibiri, icyaha cyo Kuba ikitso ku cyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi n’icyaha cyo Kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi.

Areganwa na Dominiqwe Rutaganda, Samuel Nyakayiro, Elisée Nsengiyaremye, Leon Munyampundu Munyampundu Charles Leon bita Kinihira na Benjamin L Ruganiza (Yatorotse Ubutabera).

Abaregwa bose bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’imibiri yakuwe mu cyobo ku Bitaro bya Gitwe biri mu Karere ka Ruhango.

Bose bahakana ibyo baregwa.

Urayeneza Gérard yafunzwe tariki 15 Kamena 2020, we n’abandi bantu barimo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Ubushinjacyaha bubarega ibyaba bibiri, Kuba Ikitso ku cyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi n’icyaha cyo  Kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi byabaha baburanye babihakana bavuga ko ari akagambane ka bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bashaka indonke mu rubanza no gushyirishamo Urayeneza Gérard.

Bagiye bagaruka ku gihe cy’imyaka 26 ishize Urayeneza Gérard aba mu Rwanda, ndetse no kuba ibyo aregwa muri Gacaca bitaramuhamye.

Abamurega bo bavuga ko ngo yagiye aguririra abatangabuhamya bamukingira ikibaba.

Ubushinjacyaha bwasabiye igihano cya Burundi Urayeneza Gérard, Munyampundu Léon, na Ruganizi Benjamin watorotse Ubutabera.

Abandi bantu bane 4 bareganwa na Urayeneza basabiwe guhabwa igihano cy’imyaka 9 buri wese.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *