Burera:Mu gihe insengero zifungwa mu rwego rwo kwirinda Covid – 19 bayobotse abapfumu
Muri ibi bihe bikomeye by’icyorezo cya COVID_19 cyajengereje isi byatumye hafatwa ingamba n’ibyemezo bikomeye, harimo gufunga insengero; Kubuza ingendo n’ibindi i Burera ho hari umwihariko ukomoka k’umuco w’imyemerere y’idini gakondo “Nyabingi”. Aho insengero zifungiwe abantu bayobotse imigenzo y’idini gakondo mu nzira y’ubupfumu “kuraguza”.
Byafashe intera mu mirenge ikoze kuri pariki y’ibirunga “Gahunga; Rugarama na Cyanika”, dufate urugero mu murenge wa Rugarama, mu tugari twa CYAHI na KARANGARA naho mu murenge wa Gahunga, ni mu tugari twa BURAMBA; NYANGWE. Aha hose uhasanga inkuru zivugwa mu miryango yayobotse abapfumu, aho bavugako imvura yanze kugwa mu myaka yabo “ibirayi” none ikaba yapfuye ngo kdi imvura irimo kugwa ahandi batayikeneye, ibi byashamiranije abaturage mu mitima yabo, bamwe ngo biraterwa na bagenzi babo bayobotse inzira zo mu bapfumu kujya kuraguza, ibintu bigakwirakwiza n’ubundi n’abaturanyi babo basengeraga mu nsengero zimwe none bo bakaba basigaye bajya guteranira mu mago y’abiyise ko berekwa “abahanuzi”.
Kuraguza n’indi migenzo nk’iyo yo kwemera ubuhanuzi abaturage b’i Burera babiterwa n’iki?
1. UBWOBA: Kuraguza no Guterekera, ibi babikoraga igihe nko m’umuryango babaga bahuye n’ingorane ndetse ibibazo bibagwiririye akenshi babitewe n’ubwoba bw’ingaruka bakeka ko zabageraho batabikoze, ibyo kdi rimwe na rimwe bigakurura inzangano ziturutse ku mazimwe, cyane nk’amarozi cg ibindi bibazo byabaga biri hagati mu muryango nko kubura urubyaro n’ibindi, ugasanga nk’umugore agiye gushaka inzaratsi mu bapfumu ngo umugabo we atazamuharika undi mugore, umugabo nawe akajyayo ngo amenye niba umugore we ataramuciriye inzaratsi;
2. UBWIHEBE: Umuryango wageraga mu bibazo bikomeye nko kurwaza; Gupfusha; Ibyorezo n’ibiza “inzara cg amapfa”, umukuru mu muryango agahaguruka akajya kubaza intsinzi n’impamvu yabyo ibi byose nabyo bigaherekezwa n’amagambo n’amazimwe ndetse rimwe na rimwe hakavugwa amarozi n’imyitwarire mibi y’abantu “inda z’indaro n’andi mahano”;
3. INZANGANO: Kwishishanya hagati y’abantu rimwe na rimwe bitewe n’amashyari; gusendwa n’ibindi bibazo biturutse ku bantu ku giti cyabo, abantu bakayoboka inzira z’ubupfumu no kuraguza bagamije gushaka ubundi bushobozi ngo bubatera imbaraga zo gutinywa n’uwo bita umwanzi wabo ndetse hakaba ubwo baciriranye amarozi kdi ari n’uburwayi busanzwe.
Muri iyi minsi rero i Burera birakomeye, inkuru y’uy’umupfumu irabica bigacika, kuko itijwe umurindi n’icyorezo COVID_19, aho insengero zitujuje ibisabwa zifunze abantu bayobotse gusengera mu ngo z’abantu bita “abahanuzi” no kuraguza mu bitwa “abapfumu”, abaturage ubasangana ubwoba; Ubwihebe n’inzangano, ibi byose ariko iyo uganiye na bamwe bavugako byatewe no gufungirwa insengero ariko mu by’ukuri usanga atari mpamvu nyamukuru ahubwo ni imyemerere yabo bakomora ku muco gakondo wo guterekera no kuraguza, bityo niba hari ingamba zafashwe zo kwirinda icyorezo cya COVID_19 ntibyaba intandaro yo kugira ngo abaturage bayoboke inzira zo guteranira mungo z’abapfumu ngo barashaka intsinzi y’ibibazo byabo. Inzego z’Ibanze zisure abaturage ndetse zibagire inama kdi zibashishikarize gukora kimwe no kubashakira imirimo kuko ibi nabyo bihungabanya umutekano n’umudendezo muri rubanda.
1,669 total views, 1 views today