Mvuyekure Emery yongeye gukinira Amavubi nyuma y’imyaka itandatu

Umunyezamu mpuzamahanga ukinira Tusker FC yo muri Kenya, Mvuyekure Emery, yongeye gukinira u Rwanda nyuma y’igihe kigera hafi ku myaka itandatu.

Mvuyekure ni we wagiriwe icyizere cyo kubanza mu kibuga ku mukino u Rwanda ruri gukina na Mozambique ku munsi wa gatanu w’itsinda F ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021 kizabera muri Cameroun.

Uyu munyezamu wa Tusker FC yo mu Cyiciro cya Mbere muri Kenya, yahawe aya mahirwe nyuma y’uko Kwizera Olivier atemerewe gukina kubera ikarita itukura yabonye muri CHAN 2020.

Mvuyekure yabiherukaga ubwo Amavubi yakinaga na ‘Harambee Stars’ ya Kenya hibukwa Abatutsi bazize Jenoside ku nshuro ya 21, tariki ya 6 Kamena 2015.

Muri uwo mukino wabereye kuri Stade Amahoro, Mvuyekure yitwaye neza ntiyinjizwa igitego bifasha Amavubi kunganya ubusa ku busa na Kenya ubwo biteguraga guhangana na Mozambique mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.

Gusa, nyuma uyu munyezamu wari muri Police FC, ntiyagaragaye mu bakinnyi 18 Amavubi yagombaga kujyana i Maputo muri Mozambique kuko umutoza Mugisha Ibrahim watozaga abanyezamu b’Amavubi yagiriye icyizere Olivier Kwizera wari ukirutse imvune.

Mu kiganiro yigeze kubwira itangazamakuru , Mvuyekure yavuze ko nyuma yo kumenya ko atari mu ikipe ijyanwa muri Mozambique byamubabaje cyane anabyereka abatoza mu buryo butari bwiza akubita agacupa k’amazi hasi.

Icyo gihe uwatozaga Amavubi, Jonathan McKinstry, yamusabye kwihangana anamusobanurira ko bahisemo kujyana Kwizera kuko hari ikipe yo muri Afurika y’Epfo imwifuza yifuza ko bahurira muri Mozambique bakarangiza ibiganiro.

Mvuyekure yongeye guhamagarwa mu ikipe yagombaga gukina umukino wo gicuti na Afurika y’Epfo tariki 28 Nyakanga 2015 ariko uwari umuyobozi wa Ferwafa, Nzamwita Vincent De Gaulle, yemeza ko uyu mukinnyi atazongera guhamagarwa kubera imyitwarire mibi yagaragaje imbere y’abatoza.

Mvuyekure yakomeje agira ati “Mbere yo guhamagara ikipe ijya muri Afurika y’Epfo umutoza yabanje kumvugisha ambwira ko yifuza kunjyana. Yambwiye ko nkwiye kwihangana kuko nari natashye mbabaye inshuro yabanje ariko nari mu bihe byiza ngo yari ankeneye”.

“Yanshyize ku rutonde umunsi wo kujya mu mwiherero ugeze biranga na none. Yarongeye arampamagara arambwira ngo uwayoboraga Ferwafa (Nzamwita) ntabwo yari mu Rwanda yababwiye ko ntagomba guhamagarwa nanone ntabanje kuvugana na we.”

Uyu munyezamu ngo yasabwe gutegereza, gusa amahirwe yo kongera guhamagarwa yayabonye muri Werurwe 2019 hitegurwa umukino wa Cote d’Ivoire.

Uretse Mvuyekure, abandi umutoza Mashami Vincent yagiriye icyizere imbere ya Mozambique ni Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Nirisarike Salomon, Mukunzi Yannick, Haruna Niyonzima (c), Rubanguka Steve, Meddie Kagere na Sugira Ernest.

gasabo.net

 2,243 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *