Peace Life Bread Bakery : Uruganda rukora imigati iryoshye kandi yujuje ubuziranenge.

Ikinyamakuru www.gasabo.net, cyasuye uruganda  rukora imigati , ikunzwe hano mu Rwanda  ruzwi nka Peace Life  bread Bakery, ruherereye mu Umurenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge , mu Mujyi wa Kigali maze umuyobozi warwo atangaza ko imigati bakora iba iryoshye kandi yujuje ubuziranenge.

 

Umuyobozi w’uruganda Nizeyimana Maurice ubwo yaganiraga  n’ikinyamakuru gasabo, yatubwiye ko impamvu imigati ikorwa n’uruganda ayobora ikunzwe cyane ari ibanga bihariye mukuyikora.

Ati”imigati yacu impamvu ikunzwe cyane ni ibanga ritazwi na buri wese, icya mbere imigati yacu ikorerwa ahantu hafite isuku, abakozi bacu nabo tubatoza kugira   isuku  ikindi kandi uburyo tuyikoramo ni uburyo budufasha gushimisha uyiriye”

 

Nizeyimana kandi akomeza avuga ko uruganda  rwashyizeho uburyo bwiza bwo gukora imigati yujuje ibisabwa, mu rwego  rwo  gutanga serivisi nziza ku babagana.

Uruganda Peace Life Bread Bakery uretse imigati rukora , runakora ibindi bitandukanye birimo biswi(biscuit) na keke.

Amakuru dukesha imbuga zitandukanye zirimo , Yuka,  zivuga ko  umugati mwiza ari ukorwa hakoreshejwe intoki kurusha ukoreshejwe  imashini cyane ko umuntu awukora yigengesereye bitewe nuko  ari ikiribwa cy’ingirakamaro.

Urubuga Consoglobe rwo ruvuga ko mu byo umuntu akeneye mu mirire ye ya buri munsi , ibitera imbaraga ari ingenzi. Umugati uba ufite byibura hagati ya 51 na 58%. Ukozwe mu ifarini y’ingano  niwo mwiza kurusha iyindi mu gukungahara kuri poroteyine.

Biseruka Jean d’Amour 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *