Bamwe mu bacamanza bakorera mu nkiko zitandukanye mu Karere ka Rubavu na Musanze barakemangwa mu kurya ruswa.

Bamwe mu baturage bo mu Turere twa Rubavu Intara y’Iburengerazuba na Musanze mu Ntara y,Amajyaruguru bagana inkiko zitandukanye zikorera muri izo ntara  bavuga ko babangamiwe ni ikitwa System Coop.cyabaye indiri ya ruswa.Nkuko babyivugira ngo ijambo Coop ryaturutse hakurya muri Congo hakoreshwa article 15 mu rwego rwo kwaka indonke.

Nubwa hari abantu benshi cyangwa amashyirahamwe n’amakoperative  babangamiwe n’iyo system Umwe babangamiwe nayo   utifuje ko izina rye ritangaza  yavuze ko iyi system yubakwanwe ubuhanga , ndetse no kumenya kuvumbura ko harimo ruswa bitoroshye.

At:”:Hano mu Karere ka Rubavu nta butabera buhari,umuntu avuze ko bwamunzwe na ruswa ntiyaba aciye inka amabere.Kandi sinjye  nyenyine ubivuze, ukoze ubushakashatsi wasanga ikitwa ubutabera mu nkiko zino cyarahindutse nka ruswa.Nawe se , niba ugiye kurega kandi ufite ibimenyetso utsindwa utaburanye ! Harya ngo nta kuri kutagira ifaranga.Niba utsinzwe muri TBI, ukajuririra muri TGI, nta gihinduka byagera muri Haut Court Musanze bikaba uko ,bitewe na ya System ya Coop twavuze.”

Uwo  mutangabuhamya akomeza avuga ko impamvu utsinzwe muri TBI atsingwa muri TGI cyangwa Haut Court ,  ngo nuko abacamanza baba bari muri izo nkiko baba baziranye cyane kandi bafitanye ubucuti .Bityo uwo muntu bakagenda bamuhererekanya nkukina agapira.

Ati:”Nibyo ntiwatsindwa muri TGI ngo nujurira ,  utsinde muri HAUT COURT,never !Uwakuguze aba ntaho yagiye .”

No mu Karere ka Musanze , abagana inkiko  barira ayo kwarika.

Umwe mu bafungiwe muri gereza ya Musanze akaza gufungura yabwiye ikinyamakuru Gasabo ko leta yagombye gukanura amaso igakurikiranira bugufi bamwe mu bacamanza bakorera mu nkiko za TBI, TGI na Haut Court, Musanze  ngo kuko havugwamo bitugukwaha.

Ati”::Uretse  hano hanze bavuga ko barenganwa n’abacamanza niyo ugeze muri gereza usanga bavuga ko barenganyijwe  bitewe nuko baguzwe.”

Ubwo twakurikiranga isomwa ry’ urubanza rwa  koperative  KOADU  ry’ababazi b’ I Rubavu,urukiko ruhagarariwe na Mukamuhire PASCASIE , abacamanza:Gasore Prosper na Nyirabagande Spesiose n’umwanitsi Venant Nsanzitegeko byabaye agahomamunwa aho bagiraga abere abakwepaga kuza kuburana ngo badafatirwa mu rukiko.

Umwe mu banyamuryango ba KOADU ati:”Ibi bintu si ubutabera , kugeza naho bagize umwere notaire warezwe impapuro mpimbano koko, yaya, dore ruswa ureke kubeshya.”

Nyuma y’i somwa ryurwo  rubanza ,bamwe mu baturage bakunze kuvuuga ko nta butabera buba  mu Karere ka Musanze  ko byose ari ruswa.

Umwe mu baturage ufite urubanza muri TGI, I Musanze ati:”Amaherezo koko, ubutabera bwo mu Rwanda ni budakosoka buzamera nko muri Congo, aho ufite ifaranga atsinda, udafite namba agataha amara masa!Niba uwafungiwe ingengabitekerezo ya jenoside no gupfobya ,agafungwa imyaka hafi 8 yafungurwa akaregera gusubira mu kigo cy’ishuri.Umucamanza akabiha umugisha urumva koko ibyo bintu  byujuje ubuziranenge?”

Akomeza avuga ati:”Numvise ko umucamanza Munyakayange Jean Marie na greffiere Gatoni Madeleine baha indishyi n’uburenganzira bwo gusubira mu kigo k’ishuri,  umugabo wafunzwe azira ingengabitekerezo ya jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.Niba Munyakayange yemereye uwo mugabo gusubira mukigo cy’amashuri , ko ntawe uzi ko atikosoye,  nagenda mu gitondo akinjira mu kigo akabiba ya ngengabitekerezo,abanyeshuri bagahahamuka  bizagenda bite.Ikibabaje nuko atagikora mu nkiko za Musanze yagiye gukora I Rubavu.Ariko yakwiye kubazwa itegeko yagendeyeho asubuza mu kigo cy’amashuri umuntu warezwe ingengabitekerezo.Nubwo yabifungiye akarangiza igihano ariko ntacyrerekana ko yamuvuyemo cyane ko ishuri atari gushyiramo abantu nkabo bamunzwe n’ingengabitekerezo.”

Bamwe mu baturage  bagana inkiko za Musanze muri TGI na Haut Court bakomeje kuvuga ko bakorerwa akarengane na bamwe mu bacamanza .

Umwe mu baturage ati:”Ntibikiri ibanga kuko hano udafite ifaranga atsindwa ku manwa y’ihangu.Hari ikitwa abakomisiyoneri mu nkiko.Niba ufite urubanza rukomeye , ujya kumva umuntu araguhamagaye ngo niba ufite ifaranga gira bwangu uze nguhuze n’umucamanza birangire.Hari abakomisiyoneri b’inkiko benshi ariko abazwi ni Munyaneza Vincent uvuga ko akorera presidente wa TGI Riziki Isabelle.Ufite urubanza rwa penale  akabonana na Munyaneza  Vincent bibi birangiye ,aba  yatsinze ngo akorana nanone n’umucamanza witwa Rutikanga.Undi mukomisiyoneri mu nkiko ni Felicien wakoranaga na Irakiza wahoze ari umuhesha w’inkiko w’umwuga .Uyu Felicien vivugwa ko ashakira bitugukwaha Greffiere Dusabe Angelique.Nta rubanza watsinda muri Haut Court utabonanye na greffiere Dusabe na komisiyoneri we  Felicien, niyo waba ufite  ibimenyetso nka  Bibiliya  ntagatifu cyangwa warize amategeko muri kaminuza ya Louvain.”

 Nta gihe hatavugwa ruswa mu butabera ,muri rapport za Transparency International Rwanda, zagiye zibyerekana. Raporo yakozwe mu 2018 n’Umuryango Transparency International ishami ry’u Rwanda, yerekana ko inzego z’ubutabera ziri ku mwanya wa kane mu kugira abazikoramo bakira ruswa bangana na 9.41%.

 

Tariki ya   15 Gashyantare 2019, Prof. Sam Rugege wari Perezida w’urukiko rw’ikirenga, ubwo yasorezaga icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko i Nyagatare, yari yavuze ko kuva mu mwaka wa 2005 kugera muri 2018 abacamanza 17 n’abanditsi b’inkiko 25 birukanywe kubera ruswa kandi ko mu mwaka wa 2011, abacamanza batatu n’abanditsi batandatu bafunzwe nyuma yo guhamwa n’icyaha cya ruswa.

Icyo gihe yanatangaje ko mu mwaka wa 2017-2018 abakozi bo mu nkiko 561 barezwe ruswa, 365 bagahamwa na yo naho 95 bangana na 17% bakagirwa abere. Naho mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018-2019 hari dosiye 109 zari zamaze kugezwa mu nkiko ku bakozi bo mu nkiko bakekwaho ruswa.

Umuyobozi w’Urwego rushinzwe iperereza (RIB), Col. Ruhunga Jeannot, we tariki 26 Mata 2019, mu kiganiro n’abanyamakuru cyakurikiye isozwa ry’umwiherero w’abafite aho bahuriye n’ubutabera, yatangaje ko mu mwaka umwe abagenzacyaha 12 bamaze kwirukanwa bazira amakosa arimo ruswa. Icyo gihe ngo hari n’abandi bagenzacyaha (abakozi ba RIB) 20 barimo gukurikiranwa n’inkiko bakekwaho ruswa.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *