Croix Rouge y’u Rwanda ikataje mu iterambere no gufasha abatishoboye ikabonera ho kunenga abayisebya .
Mu gihe cya Guma mu rugo Croix-Rouge Rwanda yafashije abababaye kurusha abandi( Photo:Gasabo)
Umuryango utabara imbabare Croix Rouge y’u Rwanda ukomeje kwesa imihigo imibereho y’abo yahaye ubufasha irushaho kuba myiza nubwo hari abantu bamwe bayisebya kandi ibyo bavuga nta shingiro bifite.
Nkuko bitangazwa na Mazimpaka Emmanuel ushinzwe ibikorwa by’itumanaho,gushaka ubushobozi no gutsura umubano muri Croix Rouge y’u Rwanda ngo Croix-Rouge y’u Rwanda igizwe n’inzego nyinshi zirimo : Komite Nyobozi , Ubunyamabanga Bukuru bugizwe n’Abayobozi b’Amashami (departments 5 ) zibarizwamo abakozi batandukanye ari abakorera ku Cyicaro Gikuru no mu Turere . Croix Rouge y’u Rwanda kandi kugira ngo igere ku bikorwa byayo by’ubutabazi yifashisha Abakorerabushake ifite kuva ku rwego rw’Igihugu kugera mu Midugudu bagera kuri 62.000 n’Abanyamuryango bayo ubu bagera ku bihumbi 100 .
Mazimpaka Emmanuel akomeza avuga ati:”Bitewe n’icyorezo cya Covid-19 cyugarije isi bikaba byaratumye ubukungu buhungabana , inkunga zimwe na zimwe zikagabanuka, imwe mu mishanga ibyara inyungu yarahagaze bityo amafaranga aragabanuka, ibi byatumye Komite Nyobozi ya Croix Rouge y’u Rwanda ihuza zimwe mu nzego z’imirimo bityo bamwe mu bakozi bimurirwa ahandi, abandi batakaza imyanya ariko bahabwa ibyo amategeko abateganyiriza .
Ni muri urwo rwego bamwe mu batakaje akazi aho kwihangana bahisemo kugenda bavuga nabi Ubuyobozi bagamije gusenya kandi nyamara ibikorwa Croix Rouge ikora nk’Umufasha wa Leta byivugira mu kugoboka abababaye cyane kurusha abandi bakarushaho kugira imibereho myiza no kwivana mu bukene .”
Mazimpaka Emmanuel avuga ko hari byinshi uyu muryango wagezeho . Ingero za bimwe mu bikorwa byagezweho mu mwaka wa 2020-2021:
Kuva ubwo icyorezo cya Covid-19 cyageze mu Rwanda hakaba gahunda ya guma mu rugo Croix Rouge y’u Rwanda yatanze ibiribwa ku miryango isaga 81.000 mu Turere dutandukanye tw’Igihugu , hakorwa Ubukangurambaga mu Mirenge yose y’Igihugu uko ari 416 abaturage bakangurirwa kwirinda iki cyorezo.
Perezida wa Croix-Rouge Rwanda, Dr. Bwito Paul,atanga ibiryo (Photo:net)
Mu rwego rwo kwirinda , gukumira ibiza no kubungabunga ibidukikije Croix Rouge y’u Rwanda yateye amashyamba mu Turere dutandukanye nko mu Karere ka Gatsibo mu nkengero z’inkambi ya Nyabiheke , mu Karere ka Gisagara …, Croix Rouge y’u Rwanda yagiye igoboka abaturage bahuye n’ingaruka z’ibiza nko mu Turere twa Ngororero , Nyabihu ,Gakenke , Rubavu … itanga amabati , ibiribwa n’ibindi bikoresho byo mu ngo mu bufatanye na Minisiteri y’Ubutabazi .
Mu rwego rwo gusigasira ubuzima bw’abarwayi bavanwa mu Bigo Nderabuzima bajyanwa mu Bitaro Croix Rouge y’u Rwanda yatanze Ambulance 2 imwe ku Bitaro bya Kibirizi mu Karere ka Gisagara indi mu Bitaro bya Nyamata mu Karere ka Bugesera , hakaba hari n’izindi Ambulance Croix Rouge ifite ku Cyicaro Gikuru ku Kacyiru zikoreshwa mu butabazi butandukanye , Croix Rouge y’u Rwanda ikaba ifite intego yo kwagura ibikorwa muri uru rwego rwo gukoresha ambulances .
Croix Rouge y’u Rwanda yagejeje amazi meza mu baturage bo mu Turere dutandukanye harimo Uturere twa Rutsiro mu Murenge wa Murunda , Akarere ka Karongi mu Murenge wa Bwishyura no mu Murenge wa Rubengera
Croix-Rouge yubatse ivomo ku kigo cy’amashuri cya Gatoki, mu Karere ka Rutsiro i Murunda (Photo:Gasabo)
Kuremera abaturage bahabwa inka n’amatungo magufi nabo bakoroza abandi ( Livestock distribution and rotation ) . Binyuze mu mushinga wa Resilience Communautaire, Croix Rouge Rwanda ifite ibikorwa mu Turere twa Nyamasheke , Rutsiro , Karongi, Nyabihu n’ahandi .Ni muri urwo rwego Croix-Rouge Rwanda yashyizeho mu Rwanda hose , gahunda y’agasozi ndatwa ( Promotion of model village towards community resilience ) mu Turere twose aho abaturage bakangurirwa kubaka uturima tw’igikoni kugira ngo abaturage bagire imirire myiza barya imbuto n’imboga , ibikorwa by’isuku n’isukura , kubaka ubwiherero , gukangurira abaturage kwibumbira mu matsinda yo kubitsa no kuzigama .
Croix-Rouge Rwanda yatanze inka mu Kagali ka Nyarupfubire mu Murenge wa Rwimiyaga , Akarere ka Nyagatare( Photo:Igihe)
Ikindi Croix-Rouge y’u Rwanda yafashije abaturage basigajwe inyuma n’amateka babaga muri Pariki y’Ibirunga ubu bakaba baturanye n’abandi baturage mu Turere twa Musanze , Gicumbi na Burera . Bubakiwe amazu, bagurirwa imirima yo guhinga , bagurirwa amatungo , bahabwa ibikoresho bitandukanye byo mu ngo,Abana babo bafashwa mu kwiga imyuga kugira ngo bazagire icyo bimarira bihangira imirimo.Hakaba ndetse n’abarangije amashuri makuru na Kaminuza .Croix-Rouge Rwanda yafashije impunzi zo mu nkambi ya Mahama na Nyabiheke ndetse n’abaturage baturiye izo nkambi mu Ntara y’Iburasirazuba. Bahawe ibikoresho bitandukanye by’ibanze bagurirwa imirima barahinga barorora …
Mu rwego rwo kurushaho kwishakamo ubushobozi bwo gufasha abaturage bababaye kurusha abandi Croix-Rouge Rwanda yubatse ibikorwa ku biro bikuru byayo ku Kacyiru hari ikigo kirimo amacumbi na restaurant byakira abantu hafi 600, ibyumba by’inama , ubusitani buberamo ubukwe n’ibindi . Croix Rouge y’u Rwanda ifite Guest House mu Karere ka Nyanza , iri kubaka Guest-House y’ikitegererezo mu Karere ka Karongi ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu n’ibindi
Ubuyobozi bwa Croix Rouge y’u Rwanda n’Abaterankunga bayo , bashimishwa no kubona hari impinduka zigaragara mu mibereho y’abaturage bukaboneraho gusaba buri wese gukumira uwashaka gusubiza inyuma ibyo wagezeho ”