Croix Rouge y’ u Rwanda igiye gushyira imbaraga mu gutwara abarwayi hakoreshejwe Ambulance ( Ingobyi y’abarwayi )
Ndimbati umuyobozi wa DAT avuga ko ubu buryo bwo gukoresha Ambulances zo guheka abarwayi, byatangiriye mu Karere ka Bugesera n’Akarere ka Gisagara ubu hakaba hari gahunda yo gukoresha Ambulance mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu tundi turere twose tw’igihugu.
Ndimbati ati:”Kugirango iki gikorwa kizagende neza, hagiyeho gahunda yo guhugura abakorerabushake ku butabazi bw’ibanze kugirango bashobore gufasha umurwayi yaba ari uwagize impanuka cyangwa ubundi burwayi busanzwe kugirango bamugeze kwa muganga abone kwitabwaho.”
Ndimbati akomeza avuga ko abakorerahushake bahuguwe ku buryo buhanitse bwo kugeza umurwayi hakoreshejwe Ambulance, bazanahugurwa no kuba bavura mu buryo bwo gufasha umurwayi kugera kwa muganga .Kugira ngo iki gikorwa kigende neza Croix Rouge Rwanda nk’umufasha wa leta izafatanya na kaminuza y’u Rwanda, kaminuza ya Kibogora ndetse n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye nka Croix Rouge ya Autiche hamwe na Croix Rouge y’ababiligi.
Ibyo bikaba biha ikizere ko abakorerabushake bazahugurwa mu gihe cy’umwaka bazaba bafiteubumenyi bwibanze mu kuvura no kugeza umurwayi kwa muganga adahungabanye.
Croix Rouge Rwanda ikaba yarashyize imbaraga muri Serivisi ya ambulance, kugirango abarwayi batishoboye babashe kugera ku bitaro bitabagoye . Kugirango bizakorwe neza ikaba yarashyizeho abakozi bahoraho b’inzobere b’abaforomo kandi bazakomeza gukora amahugurwa kugirango bongererwe ubumenyi bwo gutabara abarwayi bababaye kurusha abandi.
Hakaba hari gahunda yo kongera ambulance kubufatanye n’abafatanyabikorwa kandi ikizere kirahari.
Imbere mu modoka ya amburence