CROIX-ROUGE RWANDA :Imbangukiragutabara yatanze mu Karere ka Bugesera na Gisagara zifasha indembe kugera ku bitaro.
Croix-Rouge Rwanda nk’umufasha wa leta yatanze imbangukiragutabara mu Karere ka Bugesera na Gisagara .Izo mbangukiragutabara zifasha abarwayi barembye cyane kandi batishoboye , cyangwa abagore bari ku nda kuko kubageza kwa muganga byari ingorabahizi.
Nkuko bitangazwa n’ubuyobozi bw’ibitaro bya Nyamata ngo Akarere ka Bugesera kagizwe n’Imirenge 15. Buri umwe, ufite ikigo nderabuzima. Kuvura abarwayi babagana ngo hari igihe byarengaga ubushobozi bwabo , bakabohereza ku bitaro by’Akarere . Kugezayo abarwayi byateraga ingorane bitewe n’ubuke bw’imbangukiragutabara. Ariko ibibazo byarakemutse kuko Croix-Rouge Rwanda nk’umufasha wa leta yatanze amburence imwe yunganira izindi zisanzwe ku bitaro bya Nyamata.
Umuyobozi w’Ibitaro bya Nyamata mu Karere ka Bugesera, Dr Rutagengwa Wiliam, yavuze ko imbangukiragutabara bahawe na Croix-Rouge zatanze umusanzu ugaragara mu iterambere rya serivisi abagana ibi bitaro bahabwa.
Umuyobozi w’Ibitaro bya Nyamata Dr Rutagengwa Wiliam na Mazimpaka Emanuel ,ukuriye ishami ry’itumanaho no gutsura umubano muri Croix Rouge y’u Rwanda ( Photo:Captone)
Uyu murwayi mureba ku ifoto hasi yitwa Ntawuziyandemye Emmanuel , twamusanze ku bitaro bya Kibirizi avuga ko, bitewe n’uburyo yararembye iyo atagira imbangukiragutabara yatanzwe na Croix-Rouge Rwanda aba yarahasize ubuzima.
Ati:’Kuva Kirarambogo uza ku bitaro bya Kibirizi wakoresha hafi amasaha 10. Urembye ntiwagerayo wapfira mu nzira. Iyi mbangukiragutabara yamfashije kugera ku bitaro., nsubirana ubuzima . Njye na bagenzi banjye tukaba dushima Croix-Rouge Rwanda yatanze amburence igeza abarwayi ku bitaro .
Kayinamura Jean Baptiste , ukuriye abakorerabushake ba Croix-Rouge mu Karere ka Gisagara avuga ko abaturage bavugaga ko ibitaro bifite amburence nke kandi nazo zishaje ku buryo zitashoboraga kuvana abarwayi mu bigo nderabuzima bitandukanye bitewe n’aho ibitaro biri.Nk’abakorerabushake ku cyifuzo cy’abaturage batse imbangukiragutabata barayihabwa.
Amburence Croix-Rouge Rwanda yahaye ibitaro bya Kibirizi mu Karere ka Gisagara ( Photo:Gasabo.net)
Robert na Kayinamura Jean Baptiste , ukuriye abakorerabushake ba Croix-Rouge mu Karere ka Gisagara ( Photo:Uwitonze Captone)
Ati:”Kuva yaza, habaye impinduka ikomeye cyane kandi abaturage barabyishimiye.Mbere ntibyashobokaga ko imbangukiragutabara iva i Mamba cyangwa Kirarambogo ngo igere ku bitaro bya Kibirizi kuko hari ibirometero hafi 30 .Ariko ubu birashoboka kuko amburence twahawe na Croix-Rouge Rwanda ( nkuko muyibona hasi ku ifoto ) iba izenguruka ibigo nderabuzima bya Gikore, Gikonko, Kibayi ,Kansi, Kigembe ,na Mugombwa ijyana abarwayi ku bitaro bya Kibirizi.Cyangwa se ku bitaro bya kaminuza CHUB.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingonga Jérome, avuga ko Croix-Rouge Rwanda nk’umufasha wa leta ifite gahunda nziza yo gutera inkunga ibikorwa by’ubuvuzi, itanga Imbangukiragutabara mu bitaro bitandukanye byo mu Rwanda.
Ati “:Iki gikorwa cya Croix-Rouge y’u Rwanda ni icyo kwishimira kuko kizagabanya imfu z’abarwayi batishoboye baburaga uko bagera ku bitaro ngo bitabweho.”
Umuyobozi ukuriye gahunda za Croix-Rouge y’u Rwanda, Ndimbati Pierre Claver, yavuze ko uyu muryango muri gahunda zayo , mu bushobozi ifite izageza imbangukiragutabara ku bitaro bitandukanye byo mu Rwanda.Cyane ko n’abakozi bita ku barwayi muri iyi gahunda ya amburence babihuguriwe
Ndimbati Pierre Claver yavuze ko Croix-Rouge ishaka gukomeza ibikorwa byo guha ibitaro imbangukiragutabara ( Photo:Jean Noel)