Croix Rouge y’u Rwanda yakuye mu bukene impunzi z’abarundi bo mu nkambi ya Mahama n’abayituriye
Zimwe mu mpunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama n’abayituriye bibumbiye muri koperative y’ubuhinzi “Ubumwe “, bavuga ko bamaze kwiteza imbere ku nkunga ya Croix-Rouge Rwanda nk’umufasha wa leta .
Nkuko babyivugira ngo Croix-Rouge Rwanda yabakoreye igikorwa cyiza cyabahinduriye ubuzima.
Niringiyimana Jacqueline ,Mukankwiro Claudine na Mukamugema Clementine( abo mubona hasi ku ifoto) baturiye inkambi babwiye ikinyamakuru Gasabo ko ubufasha Croix-Rouge y’u Rwanda yahaye ishyirahamwe ryabo Ubumwe bwo kubagurira imirima , bahinga ibishyimbo n’ibigoli byabagiriye akamaro gakomeye cyane kuko byatumye basabana n’impunzi z’abarundi bari mu nkambi ya Mahama.
Niringiyimana Jacqueline ati:”Turashima Croix-Rouge y’u Rwanda yatumye duhindura ubuzima , tukava no mu bwigunge.Muri iyi koperative turahinga umusaruro uvuyemo tukawugurisha, amafaranga tukayajyana kuri SACCO.Ubu nta kibazo cya mitiweli mfite, abana bariga ndetse mbona n’ibintunga.”
Umurundi Shikanayo Syvestre uba mu nkambi ya Mahama , Village ya 18, communauté ya 36 avuga ko Croix-Rouge y’u Rwanda yakuye impunzi z’abarundi mu bwigunge. Avuga ko kwibumbira muri koperative byamugiriye akamaro cyane kuko ibigori basaruye, byabashije kurwanya inzara kandi buri munyamuryango abasha kugira icyo abonaho, ajyana mu rugo.
Ati:”Mugabo twirwaga mu nkambi ntacyo dukora , aho Croix-Rouge Rwanda idukanguriye gushika mu mashyirahamwe, twabaye duca , dukura amaboko mu mpuzu, tubandanya dukora.Iri shyirahamwe ryatugejeje kuri byinshi.Icya mbere uretse kuronka amahera , dusabana n’Abanyarwanda baturiye inkambi.Turarima , ibivuyemo tukabirya kandi n’abana bacu barigana mu mashuli.”
Umuyobozi wa koperative Ubumwe , Shyirahayo Emmanuel avuga ko iyi koperative ifite abanyamuryango 182 , bo mu nkambi ya Mahama n’abayituriye.Croix Rouge y’u Rwanda ikaba yarabaguriye ubutaka bwa hegitari eshanu, ibaha imbuto zo guhinga, amasuka, bote,n’inzu y’ubuhunikiro.
Umuyobozi wa koperative Ubumwe , Shyirahayo Emmanuel, wambaye bote( Photo:Gasabo)
Muri rusange, Croix Rouge y’u Rwanda ifite ibikorwa byinshi mu Karere ka Kirehe , yubatse ndetse isana amazu y’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Ni muri urwo rwego mu Murenge wa Mahama hubatswe inzu esheshatu z’abaturage batishoboye zirimo ebyiri zahawe abacitse ku icumu babaga muri uyu Murenge badafite aho kurara. Havuguruwe inzu esheshatu.Hubakwa umudugudu ujyanye n’igihe ndetse imiryango 420 y’ abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya irubakirwa .
Muhawenimana Jeanne d’Arc, Umuyobozi uhagarariye abakorerabushake ba Croix Rouge y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, avuga ko hashinzwe koperative eshatu zihuriyemo impunzi zo mu nkambi ya Mahama n’abayituriye .
Muhawenimana Jeanne d’Arc, Umuhuzabikorwa w’abakorerabushake ba Croix Rouge mu Ntara y’Iburasirazuba
Ati:”Croix-Rouge Rwanda nk’umufasha wa leta yaguriye impunzi n’abaturiye inkambi , hegitari 12 zifite agaciro ka miliyoni 48 Frw, hatangwa ihene 150 zibafasha mu kwiteza imbere.
Yakomeje ati :“Ikirushijeho kuba cyiza ni uko twabashije guhuza abagenerwabikorwa batishoboye bo mu nkambi y’impunzi z’Abarundi n’Abanyarwanda b’inyuma y’inkambi batishoboye. Byatumye babasha kunga ubumwe, babasha kwiteza imbere. Nkasoza mvuga ko Croix Rouge y’u Rwanda, bimwe mu byo ifatanyamo na Leta, ni uguteza imbere imibereho myiza y’abatishoboye, binyuze mu kubagezaho amacumbi meza nkuko mwabonye yubakiye abatishoboye , isana n’amazu n’ibindi…Byose iba igamije gukura abantu mu bukene..”