Bimwe mu bikorwa byagezweho na Croix Rouge y’uRwanda mu Karere ka Nyamasheke 2014-2020

 

Umushinga wa Croix Rouge y’u Rwanda witwa Resilience Communautaire, usanzwe ukorera mu turere dutandukanye by’umwihariko  Nyamasheke , wagiye wagura ibikorwa byawo .

Ibikorwa Croix-Rouge  y’u Rwanda yakoze mu Karere ka Nyamasheke  harimo: Kugeza amazi meza ku ngo 680 ( 15km) mu Murenge wa Kirimbi; Gutanga amatungo magufi ( Ingurube n’ihene )mu Murenge wa Kirimbi na Gihombo 1050 no kubaka ibiraro 240; Gukora imirwanyasuri kuri  hegitari 195  mu Murenge wa Kirimbi; Gutera ibiti 152000; Kubaka rondereza 310;  Gukora imbabura zikoresha briquettes 300; Kugurira amakoperative imirima mu mirenge ya Kirimbi na Gihombo zihanye na hegitari 5; Kubaka ubwiherero : bw’ingo 540; Kugura ubwato no  Gukora ubukangurambaga mu Mirenge yose bwo kwirinda Covid-19
N’ibindi…

Nayituriki Esperance, perezidante  w’Umuryango wa Croix Rouge Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba avuga ko ibi bikorwa ( projects)  byakozwe mu byiciro 2 ( deux phases ) 2014-2017 na 2017-2020. Bikaba byaratwaye akayabo ka  miriyari y’amanyarwanda (1.000.000.000 Frw ).Ibikorwa  bikaba byaratangiye mu mwaka wa 2014 kugera mu 2020.

Esperence  ati “:Ibi bikorwa byose byagiye bikorerwa  abaturage batishoboye,  bakennye kurusha abandi mu rwego rwo kubahindurira ubuzima .Urugero bamwe mu bategerugori  baguriwe imirima yo guhinga bibumbiye muri koperative ‘Umucyo” ihinga urutoki  i Cyimpindu mu Murenge wa Kirimbi mu Karere ka Nyamasheke bamaze kugera kuri byinshi ku buryo bafite na koperative y’ikimina “Abahuje”.

Yankurije Seraphine , umwe mu banyamuryango bizo koperative zombi avuga ko bahinga bakorora bakizigamira.Yankurije Seraphine , umwe mu banyamuryango  ba koperative Umucyo ( Photo:Captone )

Ati :“Ndashimira Croix Rouge  y’u Rwanda kuko yaduhaye ingurube zirabwagura , tuziturira abandi izisigaye  turagurisha .Ku giti cyanjye sinari nishoboye.Maze kubona ubufasha bwa Croix Rouge y’u Rwanda niteje imbere .Ngura amabati nzana inzu yanjye, ngura matora yo kuraraho.Abana ntibabura minerval na mituweli.Ubu turakaraba tukambara neza .Kandi mu rugo dutegura indyo yuzuye irimo imboga.”

Undi wahinduye ubuzima ku bufasha bwa Croix-Rouge y’u Rwanda wo muri koperative Duhagurukirumurimo ihinga inanasi mu Kagari ka Mubuga, Umurenge wa Gihombo avuga ko ibyiza byose n’iterambere ry’ urugo rwe abikesha umuryango Croix Rouge Rwanda.

Croix Rouge y’u Rwanda ikaba yaratanze ubwato bukorera mu kiyaga cya Kivu mu nkengero za Kirimbi, Gihombo na Kagano mu rwego rwo gutabara byihuze abakoze impanuka yo mu mazi.

Mu gihe  byari bizwi ko amato yo mu Kivu ya moteri akoreshwa n’ingabo z’igihugu ( marines). Ubwato bwa Croix-Rouge y’u Rwanda bukoreshwa n’abakorerabushake ( Water Rescue Team), bahuguwe  na Karongi training Police Maline.

 

 

 

 

Umuyoboro w’amazi wubatswe na Croix Rouge y’u Rwanda i Nyarusange-Kirimbi (Photo: Captone)

Ubwato bwa Croix-Rouge y’u Rwanda bukoreshwa n’abakorerabushake ( Water Rescue Team)

 

Mazimpaka Emmanuel ushinzwe ibikorwa by’itumanaho muri Croix Rouge y’u Rwanda, Nayituriki Esperance, perezidante  w’Umuryango wa Croix Rouge Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba na Aristide Uwayezu ukurikirana imishinga ya Croix rouge mu Karere ka Nyamasheke ( Phto:Captone)

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *