Croix Rouge Rwanda indakumirwa mu butabazi

 

 

Tariki ya 8 Gicurasi ni umunsi ngarukamwaka Croix Rouge y’ u Rwanda  yizihizaho isabukuru y’imyaka uwo muryango umaze utanga ubutabazi mu bikorwa bitandukanye hirya no hino mu gihugu.

Kuri uyu wa Gatandatu   tariki ya 8 Gicurasi 2021, ku  Kacyiru ubwo  Croix Rouge y’u Rwanda  yizihizaga umunsi wayo ku ncuro ya 59, habaye ikiganiro n’abanyamakuru.

Nkuko byasobanuwe na Rubuga Alexia wari uhagarariye komite ya Croix Rouge y’u Rwanda akaba ahagarariye n’urubyiruko,  yabwiye itangazamakuru ko uyu muryango utabara imbabare washinzwe na Henry Dunant.

Ati:”Yavutse tariki ya 8 Gicurasi 1828 yitaba Imana tariki ya 30 Ukwakira 1910. Mu Rwanda  Croix Rouge yahageze mu mwaka 1964, ufite inshingano zo gutanga ubutabazi bw’ibanze  no guharanira ko ubuzima bwa muntu buba bwiza. Twe nka Croix Rouge Rwanda nk’umufasha wa leta tuzakomeza intego yacu yo gufasha abatishoboye no kumenyekanisha ibyo bikorwa mu itangazamakuru.“

Karamaga Appolinaire ,Umunyamabanga Mukuru wa Croix Rouge Rwanda yabwiye itangazamakuru ko mbere y’icyorezo cya corona virus no muri iki gihe  uyu muryango wakoze akazi gakomeye muri sosiyete nyarwanda.

Ati:”Mu bikorwa  bya Croix Rouge y’u Rwanda  nk’umufasha wa leta yakoze byahinduriye ubuzima abaturage harimo kubakira imiryango itishoboye, kubakira abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, guhuriza muri koperative abaturiye inkambi n’abayibarizwamo, kubakira ubwiherero abaturage, koroza inka imiryango itishoboye no kwigisha abaturage guhinga uturima tw’igikoni. “

Uretse gufasha no gutabara abari mu kaga cyangwa abahuye n’ibiza , uyu muryango wagiye ufasha abaturage batishoboye mu bikorwa bitandukanye by’iterambere.

Umunyamabanga Mukuru wa Croix Rouge  y’u Rwanda, Karamaga Appolinaire  ati’:Ibikorwa birivugira , Croix Rouge y’u Rwanda muri gahunda zayo yahuje ababuranye n’ababo. Ishyiraho gahunda ya Amburence y’ umwuga. Mu gihe cya Guma mu rugo Croix Rouge  y’ u Rwanda yatanze ibiribwa,  ibikoresho by’isuku n’amafaranga.Ibitaro bya Kibagabaga na Muhima byahawe inkunga y’isabune y’amazi. Mu kurwanya ibihuha kuri COVID-19, Croix Rouge y’ u Rwanda yafunguye umurongo wa telefoni wo gutanga amakuru nyayo kuri icyo cyorezo n’ibindi…”

Mu gusoza ikiganiro Karamaga Apollinaire, Umunyamabanga Mukuru wa Croix Rouge Rwanda, yashimiye itangazamakuru n’abafatanyabikorwa muri rusange avuga ko croix-Rouge nk’umufasha wa leta izakomeza gufasha abababaye kurusha abandi.

Ati:”Nubwo iki cyorezo cyadukomye mu nkokora ariko gahunda ni yayindi yo gufasha abatishoboye n’abababaye kurusha abandi.Urugero muri iyi minsi hari Imirenge iri muri Guma mu rugo nka Bwishyura mu Karere ka Karongi na Rwamiko mu Karere ka Gicumbi .Mwibaze namwe uko iyo miryango yo muri iyo Mirenge ibayeho n’uburyo izishima ibonye nk’umuryango nka Croix Rouge y’u Rwanda uyigobotse. “

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *