Rubavu:Abakorerabushake ba Croix-Rouge y’u Rwanda bakoze ubutabazi bwihuse ku Bakongomani bahunze iruka rya Nyiragongo
Mu rwego rwo gufasha abaturanyi b’Abakongomani bavuye mu byabo bahunga iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, abakorerabushake b’umuryango utabara imbabare Croix Rouge y’u Rwanda bakoze ubutabazi bwihuse ( Intervention rapide).
Umunyamakuru wa Journal Gasabo wari uhari yavuze ko kwakira abari bakuwe mu byabo bitari byoroshye bitewe n’umubare mwinshi n’akavuyo karanga abakongomani.Ariko inzego z’ibanze mu mujyi wa Gisenyi wagerageje gukora iyo bwabaga , abakongomani barakirwa bahabwa ubutabazi bw’ibanze.Cyane cyane abana n’abagore bari bafite ubwoba burenze bw’ejo hazaza.
Abana bari bihebye (Photo:net)
Abakusanyirijwe muri Stade Umuganda bahawe amazi yo kunywa yo mu bwoko bwa Jibu n’ibiringiki byo kwiyorosa.Kugirango icyo gikorwa kigerweho habaye ubufatanye bw’abakorerabushake ba Croix-Rouge y’u Rwanda.
Abakongomani bakaba bashima Croix Rouge Rwanda nk’umufasha wa leta , yabitayeho rugikubita bagashima byimazeyo leta y’ u Rwanda yihutiye gufungura imipaka kugira ngo abaturanyi barwo babashe kubona aho bahungira.