Croix-Rouge y’u Rwanda ikomeje kongerera ubumenyi abakorebushake muri gahunda yoguhangana n’ibiza.
Mu rwego rwo guhangana n’ibiza, Croix-Rouge y’ u Rwanda nk’umufasha wa leta yahuguye amakipe ashinzwe kurwanya ibiza ku bakorerabushake bo ku rwego rw’Akarere n’abo ku rwego rw’Imirenge mu Karere ka Gisagara.
Nkuko tubikesha umwarimu ushinzwe kwigisha ibijyanye no gukumira ndetse no guhangana n’ibiza uri mu ikipe y’igihugu ishinzwe kurwanya ibiza NIYONIZEYE Jean Noël, ngo hahuguwe amakipe y’ibiza mu byiciro bibiri .
Hari ikipe y’akarere bita BDRT n’ikipe z’imirenge bita LDRT bakaba barongerewe ubumenyi muri gahunda yo guhangana n’ibiza mu gihe byabaye.Bahawe amahugurwa ku buryo bitegura ibiza uburyo batabara kubagizweho ingaruka zabyo no gusubiza mu buzima busanzwe ku bahuye nabyo.
Umushinga wa DPIII warumaze ukwezi uhugura ibyiciro bitandukanye birimo abakorerabushake bari mu nzego z’ibanze abavuga rikumvikana ku micungire y’ibiza.
Uretse Gisagara , hahuguwe abakorerabushake bo mu Turere twa Rubavu, Rutsiro na Ngororero.
Nyandwi David umukorerabushake mu Karere ka Gisagara arashimira Croix-Rouge y’u Rwanda nk’umufasha wa leta ko yamwongereye ububenyi .Mbere ngo ntiyarazi uburyo bitegura ibiza n’uburyo bukoreshwa mu gutabara abagizweho ingaruka nabyo.
Mugisha Bonnette nawe arashimira Croix-Rouge y’u Rwanda nk’umufasha wa leta ku bumenyi yongerewe ku bwo yarafite . Ngo ntiyarazi uburyo batanga imfashanyo ku bagenerwabikorwa n’ibipimo mpuzamahanga bikoreshwa mugihe cyo gufasha abahuye n’ibiza. Akaba asaba ko aya mahugurwa yakomeza akagera kuri benshi.
N’utundi Turere tuzagerwaho kuko Croix-Rouge y’u Rwanda nk’umufasha wa leta ifite gahunda yo gukomeza kongerera ubumenyi mu bakorerabushake bayo mu gihugu hose mu gihe ubushobozi bwaba bubonetse.