Rwanda-Burundi:Ntibemeranta ku gitero cya FLN
Minisiteri y’ingabo mu Burundi yahakanye amakuru yatangajwe na Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda, avuga ko abarwanyi ba FLN bagabye igitero mu Murenge wa Bweyeye muri Rusizi, baturutse ku butaka bw’uburundi muri Komini Mabayi abo bivugwa ko bambutse umugezi wa Ruhwa binjira ku butaka bw’u Rwanda.
Nkuko itangazo ryasohowe na Minisiteri y’ingabo mu Burundi kuri uyu wa 25 Gicurasi ribivuga, ngo nta bahungabanyije umutekano w’u Rwanda baturutse mu Burundi.Iri tangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi Col Bayireke Floribert rivuga ko Ingabo z’u Burundi ziri kumipaka zihana imbibi n’u Rwanda mu rwego rwo gukumira ko hagira igihungabanya umutekano w’u Rwanda giturutse ku butaka bw’u Burundi.
Minisiteri y’Ingabo y’u Burundi ivuga ko “Urwego rw’ingabo rw’u Burundi rubeshyuje ayo makuru avuga ko ku butaka bw’u Burundi haba hari umutwe w’abagizi ba nabi bafite umugambi mubi ku Rwanda. Urwego rw’ingabo rw’u Burundi rubeshyuje kandi ko haba hari umutwe w’abagizi ba nabi wavuye mu Burundi, ujya mu Rwanda.”
Aya makuru yatangajwe na Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda kuri uyu wa 24 Gicurasi 2021 avuga ko aba barwanyi bagera mu 10(Section), mu masaa tatu y’ijoro ryo ku wa 23 Gicurasi “Baturutse mu gace ka Giturashyamba muri Komini Mabayi mu Burundi, bambutse umugezi wa Ruhwa, binjira mu Rwanda muri metero zigera mu 100 muri Bweyeye, Akagari ka Nyamuzi, Umudugudu wa Rwamisave.”
Iyi Minisiteri yakomeje ivuga ko ingabo z’u Rwanda zari zabateze igico ‘ambush’ zishemo babiri, abandi zibasubiza inyuma, basubira mu ishyamba rya Kibira mu Burundi, aho “basanzwe bafite ibirindiro”.
Si ubwa mbere abarwanyi ba FLN bagabye igitero ku Rwanda, Leta ikavuga ko baturutse mu Burundi mu birindiro byabo biri mu ishyamba rya Kibira, ariko nabwo bwagiye bubihakana kenshi, bubifata nk’aho byakwitwa ko bucumbikiye umwanzi w’umuturanyi.
Uyu mutwe akenshi wagabaga ibitero, cyane cyane mu 2019, wakunze kumvikana uvuga ko ufite ibirindiro mu ishyamba rya Nyungwe, mu Rwanda.