Kagame-Macron :Guhindura umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa
Dr Pierre-Célestin Rwigema wabaye Minisitiri w’Intebe, akaba ari umudepite uhagarariye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Iburasirazuba , aganira n’ikinyamakuru Gasabo( Photo:Igihe)
Nyuma y’uruzinduko rwa Nyakubahwa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yakoreye mu gihugu cy’Ubufaransa nyuma y’icyumweru kimwe mugenzi we, Emmanuel Macron akaza kumwishyura , ni intamwe ikomeye mu mateka abo perezida bombi bateye mu rwego rwo guhindura umubano wari mubi nyuma y’imyaka irenga 25 ishize.
Bamwe mu bazi neza amateka y’u Rwanda n’Ubufaransa bavuga ko uyu mubano uje ukenewe kandi ko washyizwemo ingufu nyinshi kugirango ugerweho.
Dr Pierre-Célestin Rwigema wabaye Minisitiri w’Uburezi mu 1994 na Minisitiri w’Intebe, akaba ari umudepite uhagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Iburasirazuba (EALA) yabwiye ikinyamakuru Gasabo ko perezida Kagame na Macron bahinduye amateka y’ibihugu byombi.
Ati : « Leta ya Francois Mitterand , yagize uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa jenoside yakorewe abatutsi muri 1994. Nyuma ya jenoside Mitterand n’abambari be, banze kuva ku izima ngo bemere uruhare rw’igihugu cyabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi. »
Dr Pierre-Célestin Rwigema akomeza avuga ko uretse uyu musore Macron ukoze ibyari bikenewe n’amahanga, hafi abaperezida bagiye basimburana mu gihugu cy’ Ubufaransa ariko ntibagire icyo bakora.
Ati : « Perezida Jacques Chirac nubwo atari mu ishyaka rimwe na Mitterand yanze kuva ku izima akomeza gukorera mu murongo we. Francois Hollande yigize ntibindeba naho Nicolas Sarkozy ashaka gukina impande zombi. None Emmanuel Macron ashyizeho akadomo.Yemeye uruhare rw’ Ubufaransa mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Abikoze ngirango mu rwego rwo gutura Ubufaransa umusaraba wa jonoside yakorewe abatutsi .Ni intamwe ikomeye ku isi yose . Nyuma ya Louise Mushikiwabo uyobora Francophonie . Bwa mbere mu mateka y’u Rwanda, umunyarwanda atorerwa kuba umunyamabanga mukuru wa Francophonie, umuryango uhuza ibihugu bivuga Igifaransa.
Uwitonze Captone