Kirehe-Mahama:Croix Rouge y’u Rwanda yafashije urubyiruko kwibumbira mu makoperative harimo iyogosha
Perezidente wa komite ya Croix Rouge y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, Muhawenimana Jeanne d’Arc ( uwo uvugana n’abanyamakuru), yavuze ko uyu muryango wakoze ibintu byinshi cyane byo gutuma abaturage biteza imbere.
Ati:”Hano mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Mahama Croix Rouge nk’umufasha wa leta yatanze inka, yubakira abatishoboye ubwiherero,uturima tw’igikoni, rondereza, gutanga amazi meza ndetse no guhuriza hamwe muri koperative ku baturiye inkambi ya Mahama n’abayibarizwamo.”
Bamwe mu banyamuryango ba koperative z’urubyiruko mu Murenge wa Mahama zirimo abaturiye inkambi n’abayibamo bavuga ko Croix Rouge y’u Rwanda yabahaye ubufasha bashinga koperative yo kosha n’iyo gusya amafu atandukanye.
Irakoze Elevis ni impunzi y’umurundi iba mu nkambi ya Mahama , village ya 2 communaute 30 porte 8B, avuga ko kubera gukorera muri koperative byatumye abona umurimo ndetse no gusabana na bagenzi be.
Ati “ Navuye i Burundi nzi kogosha, ku munsi nshobora gutahana amafaranga ari hagati 1500 na 2.000, byose biterwa n’abakiriya babonetse.Nubwo navuga ko adahagije, ariko si kimwe no kwirwa mu nkambi udafite icyo ukora.Nkaba nshimira Croix Rouge y’u Rwanda yatwitayeho , ukatugezaho imishinga ituma tugira imibereho myiza.”
Salon yo kogosha y’urubyiruko rwa Mahama ( Photo:Captone)
Hari kandi koperative” Peace Ambassador”, ibarizwamo urubyiruko rukabakaba 50, rufite icyuma gisya amafu y’ibiribwa bitandukanye.
Sekamana Zacharie ukuriye iyo kopereative avuga ko ubufasha bahawe na Croix Rouge y’ u Rwanda yo kugura urusyo rwa kizungu yabateje imbere.Ngo kuri compte ya banki bamaze gushyiraho ibihumbi magana atatu (300.000 frws).
Ati:”Ubufasha twahawe na Croix-Rouge y’ u Rwanda bwadukuye mu bwigunge, ku munsi twinjiza ibihumbi mirongo ine ku kwezi (40.000 frws), dukuyemo depenses zose no guhemba umukozi .”
Icyuma gisya ( Photo:Gasabo)
Mazimpaka Emmanuel ushinzwe ibikorwa by’itumanaho muri Croix Rouge y’u Rwanda, avuga ko Croix Rouge y’u Rwanda nk’umufasha wa leta ifite ibikorwa bitandukanye byo gufasha, urubyiruko kwishyira mu makoperative , gufasha imiryango itishoboye n’abahuye n’ibiza gutanga amatungo n’ibindi…
Ati:”Croix Rouge y’u Rwanda nk’umufasha wa leta, ni umufatanyabikorwa mu nzego zitandukanye za leta muri gahunda z’iterambere. Ni muri urwo rwego iyo Croix Rouge itanze ubufasha iba igirango ababubonye biteze imbere ndetse nabo bahinduke abafatanyabikorwa. “
Muri ibi bihe byo guhangana n’icyorezo cya Covid-19, croix Rouge y’u Rwanda nk’umufasha wa leta yatanze ibiribwa, yubaka ubukarabiro ku mashuzi ndetse itanga n’udupfukamunwa mu gihe hari benshi batatwambara kubera kutabona ubushobozi bwo kutugura, hatangwa n’amasabune kugira ngo abantu bitabire ibikorwa byo kugira isuku.
.